Home Ubutabera Kazungu wiburanira yakatiwe gufungwa by’agateganyo ntiyavuga ku kujurira

Kazungu wiburanira yakatiwe gufungwa by’agateganyo ntiyavuga ku kujurira

0

Kazungu Denis, ukekwahobkwica abantu 14, urupfu rw’agashinyaguro arafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje ngo watangira kuburana mu mizi nk’uko Urukiko rwibanga rwa Kicukiro rwabitegetse kuri uyu wa kabiri.

Kazungu wiburaniye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yemera ibyaha byose ashinjwa yagaragaye mu rukiko ari gusomerwa wenyine ntiyagira n’icyo yongeraho ku cyemezo yari amaze gutangarizwa n’umucamanza n’ubwo afite iminsiitanu (5) yokujurra.

Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha 10 birimo kwica umuntu biturutse ku bushake kandi nawe akaba abyiyemerera.

Indi mpamvu rwashingiyeho ngo ni uko ubwo Kazungu yaburanaga ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo atigeze agaragaza ukwicuza kuri ibi byaha by’ubwicanyi yiyemerera.

Ibyaha icumi Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Ubwo umwanzuro w’urubanza wasomwaga, Kazungu ushinjwa yari yitabiriye. Mu cyumba cy’urukiko kandi hari haje abantu benshi baje gukurikirana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmucamanza wa ICC uhiga Perezida Putin nawe arahigwa n’Uburusiya
Next articleNyuma y’abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abapolisi bakuru bagiyeyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here