Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruratangaza ko rumaze hafi amezi abiri rurangije iperereza ku byaha bya ruswa rwari rukurikiranyeho uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, ibyavuye mu ipererza bikaba byarashikirijwe ubushijacyaha.
Bamporiki Edouard, wari umunyamabanga wa Leta muri mimisiteri y’umuco n’urubyiruko yirukanwe muri guverinoma mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, icyo gihe yakekwagaho ibyaha bya ruswa nawe aza kubyiyemerera ubwo yasabaga imbabazi Perezida Kagame abicishije kurubuga rwe rwa Twitter, icyo gihe perezida Kagame ” yamusubije ko guhanwa nabyo bifasha”.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha icyo gihe rwatangaje ruri kumukoraho iperereza afungiwe iwe mu rugo nk’uko biteganywa n’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Kuva icyo gihe Bamporiki yagumye iwe mu rugo ariko rimwe na rimwe akagaragara kumbugankoranyambaga agaragaza amarangamutima ye ku bintu bitandukanye, gusa yigeze gufotorwa rimwe mu igorofa iri mu Karere ka Kicukiro binavugwa ko yayihinduye hotel yakirirwamo abantu batandukanye.
Bamporiki kandi kumbugankoranyambaga akoresha agaragara nk’umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri kuko ntiyigeze abihindura ngo agaragaze ko atagifite izi nshingano.
Ruswa Bamporiki akekwaho bivugwa ari ubushukanyi yakoreye bamwe mu nshuti ze kugirango ibikorwa byabo byari byarafunzwe kubera kutuzuza ibyangombwa bifungurwe.
Bamporiki Edouard abaye uwa kabiri mu bagize kguverinoma uketsweho ruswa na dosiye ye ikagera mu bushinjacyaha nyuma ya Munyakazi Isaac nawe wigeze kuba umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi. uyu we ruswa yayihamijwe n’inkiko.
Bamporiki afatwa nk’umwe mu bagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko ari mu batangije gahunda ya ndi umunyarwanda akaba yaranakuriye itorereo ry’igihgu mu gihe kirenga imyaka itanu nyuma yo kuba umwe mu bagize inteko ishingamategeko umwe w’abadepite.