Ku wa gatatu, Umuhanzio w’icymamare mu Rwanda , Bruce Melody yafatiwe mu murwa mukuru w’ubukungu w’Uburundi, Bujumbura, ashinjwa uburiganya aho yari yageze yitabiriye igitaramo yari yatumiwemo.
Bruce Melodie yari ykwitabira ibitaramo bibir i Bujumbura kuwa gatanu no kuwa gatandatu.
Melodie arashinjwa kudasubiza amafaranga umushoramari w’umuziki waho yamuhaye ubwo yari yamutumiye mu gitaramo ubwo i Bujumbura mu mwaka wi 2018, ariko kiza guhagarikwa n’abategetsi mu Burundi.
Uyu muhanzi ntaragira icyo atangaza ku birego akekwaho mu Burundi.
Umucuranzi wo mu Burundi, Jean-Pierre Nimbona, uzwi cyane ku izina rya Kidum, avuga ko ikibazo cy’amafaranga cyari gikwiye gukemurwa mu biganiro kuko gishobora guteza ibindi bibazo bikomeye.
Kidum yabwiye bbc ati: “Uku [gutabwa muri yombi] gushobora guteza ikibazo cya diplomasi hagati y’ibihugu byombi byari mu mishyikirano.”
Abayobozi b’Abarundi n’u Rwanda hashize igihe batangiye inzira y’ibiganiro yo kureba uko umubano w’Ibihugu byombi wakongera kuzahuka nyuma y’imyaka hafi umuni ibihugu yomi birebana ayingwe.