Home Amakuru France: Imam wagombaga kwirukanwa mu gihugu ku ngufu yaburiwe irengero

France: Imam wagombaga kwirukanwa mu gihugu ku ngufu yaburiwe irengero

0

Umuvugabutumwa wo mu idini rya Isilamu uherutse gutsindwa urubanza, urukiko rugategeka ko yirukanwa mu Gihugu cy’Ubufaransa agasubira muri Maroc aho akomoka yaburiwe irengero.

Hassan Iquioussen, ahinjwa n’inzego zitandukanye z’ubufaransa kugira imvugo zibiba urwango no gushishikariza abagore kuba munsi y’abagabo.

Urubanza rwe rwaciwe ku wa kabiri w’iki cyumweru, urukiko rutegeka ko agomba kwirukanwa murui iki gihugu kugahato kubera iyi myitwarire agasubizwa mu gihugu cye kavukire Maroc.

Kuri uyu wa kane ubwo polisi yajyaga ku mureba iwe ngo imwurize indege ku gahato imusubiza muri Maroc yamubuze nabu iracyamushakisha.

Minisiteri y’imbere mu gihugu yategetse ko Bwana Iquioussen yirukanwa muri Nyakanga kubera icyo yise “imvugo ze z’urugomo kandi zirwanya Abayahudi”.

Ariko abafaransa bashinzwe umuco, amasomo n’uburenganzira bwa muntu bavuga ko uru rubanza ari ikindi kimenyetso cyerekana imyumvire yo kurwanya Islam mu gihugu cy’Ubufaransa.

Aba bashinzwe umuco batangije icyifuzo gisaba Perezida Emmanuel Macron guhagarika iyirukanwa Bwana Iquioussen mu gihugu cy’ubufaransa

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIfungwa rya Bruce Melody rishobora guteza ibibazo by’ububanyi n’amahanga- Kidumu
Next articlePerezida Putin bivugwa ko atemeraga Gorbachev nta n’ubwo azamushyingura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here