Bamwe mu bana 540 barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bangiwe gukomeza no gusubukura amashuri na Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera Gihugu (MINUBUMWE)bavuga ko batishimiye icyemezo iyi minisiteri yabafatiye cyo kubangira gukomeza amashuri no kongera ubumenyi bwabo mu bijyanye n’imyuga.
Mu banyeshuri bangiwe kwishyurirwa harimo abarangije kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza ariko ntibahabwa impamyabumenyi zabo kuko batishyuye amafaranga y’ishuri yose. iki kibazo kireba ahanini abahyeshuri bize muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) iherereye mu Mujyi wa Kigali, abize muri kaminuza z’ubumenyi ngiro RP (IPRC) n’abandi.
Bea, yarangije kwiga muri UTB mu mwaka wi 2019, avuga ko FARG imwohereza kwiga bwambere yamwohereje kwiga ku rwego rwa Diploma (A1), ariko arangije ishuri rimubwira ko afie amanota amwemerera gukomeza kwiga akabona Bachelor’s (A0) akomeza kwiga arinako agirana ibigniro na FARG kimwe n’abandi ariko ageze mu mwaka wa nyuma bamwangira gutanga igitabo kuko yari afitiye umwenda ishuri. Uyu nawe ni umwe mu basabaga Minubumwe ko imwishyurira akarangiza kaminuza nk’uko yayitangiye ariko ntiyabyemererwa.
Ati: “ Nta kazi ndabona muri iyo myaka 3 ishize, ni ikibazo kimaze igihe duhora dusaba ko batwishyurira ariko byaranze. Turi benshi ikibazo cyacu na kaminuza twizemo (UTB) kizwi n’inzego zose zireberera abarokotse Jenoside yakorewe Abatautsi.”
Abdul, we avuga ko ari akarengane yakorewe agasaba kurenganurwa kuko nawe yize akarangiza ariko akanga kwishyurirwa bityo akaba nta byangombwa afite bigaragaza ko yize.
“ Ni akarengane ariko ndumva bitararangira, nzakomeza gusaba wenda igihe kizagera banyemerere sinacika intege zo kubasaba kandi naranarangije kwiga nkabura ibyangombwa.”
Bruce, we yize icyiciro cyambere cya kaminuza (A1) mu ishuri ry’ubumenyingiro ( IPRC), yishimiye urwego ariho akavuga ko ruzamufasha kugera ku bindi bityo ko ntacyo azajya kubaza iyi minisiteri.
“ Njye nize muri IPRC niyo dipolome batanga, nifuzaga gukomeza ariko niba batampisemo ubwo reka bahe amahirwe abandi batarakandagira muri kaminuza. Ndashimira ibyo bamfashije ni umusingi ukomeye uzamfasha kugera n’ahandi.”
Ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera Gihugu (MINUBUMWE) hariho urutonde rw’abantu 661 bari basabye gukomeza amashuri ya kaminuza no kongera ubumenyi hemererwa 140 gusa.
Impamvu iyi minisiteri itanga ku bangiwe higanjemo ku kuba hari abo yishyuriye icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bigaragara ko itabishyurira icyiciro cya kabiri (A0), abasabye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s) nabo bakabwirwa ko bishyuriwe icyiciro cya kabiri (A0), abo imyirondoro yabo idahura na nomero zibaranga, abasabye kwiga gutwara ibinyabizaga bigaragara ko hari ibindi bishyuriwe, abari barataye amashuri bagashaka kongera kuyasubiramo nabo babwiwe ko bidashoboka.
Gusa mu bemerewe gukomeza kwiga nanone harimo nk’abari barataye amashuri bashatse kuyasubiramo, abize amasomo y’igihe gito (short course) bemerewe gukomeza kaminuza n’abandi basabye kujya kwiga gutwara ibinyabiziga.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu, Munezero Clarisse, yabwiye ikinyamakuru intego ko cyajya ku biro by’iyi minisiteri akagisobanurira ikibazo cya buri umwe mu bangiwe gukomeza kwiga.
Iyi ministeri yafashe inshingano z’Ikigega cyari gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) , kishyuriraga aba banyehsuri kikanabaha amafaranga agomba kubatunga ku ishuri.