Home Ubutabera Akurikiranyweho miliyoni zirenga 400, umwe mu Banyarwanda 10 bashakwa na Polisi mpuzamahanga

Akurikiranyweho miliyoni zirenga 400, umwe mu Banyarwanda 10 bashakwa na Polisi mpuzamahanga

0

Abanyarwanda icumi nibo bashakishwa na Polisi mpuzamahanga (interpol) ku busabe bw’u Rwanda, bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye ariko benshi muri bo barashakishwa kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda batatu nibo bari kuri uru rutonde badakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

  1. Nyirambarushimana Mugeni

Kuri uru rutonde umuntu muto uriho ni Nyirambarushimana Mugeni, ni nawe munyarwandakazi rukumbi ushakishwa na polisi mpuzamahanga, afite imyaka 36, arahigwa bukware kubera gukekwaho ibyaha byo gucuruza abantu. Polisi mpuzamahanga ivuga ko ibyaha uyu munyarwandakazi akurikiranyweho bifitanye isano kandi n’ibyaha by’ubugome igasaba uwaba azi aho aherereye kuyitungira agatoki.

2.Rusagara Roger

Rusagara Roger, ni undi munyarwanda wi’myaka 37 y’amavuko ushakishwa na polisi mpuzamahanga, uyu yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cy’imyaka 10 anacibwa amafaranga arenga miliyoni 468 nyuma yo kunyereza arenga miliyoni 93 muri banki yakoragamo ya Ecobank ishami rya Nyagatare.

3.Emmanuel Nkubana

Emmanuel Nkubana nawe ni undi munyarwnada uri kuri uru rutonde kubera ko yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi n’inkiko atoroka ubutabera adakoze ibihano yakatiwe n’inkiko. Nta yandi makuru amwerekeyeho twashoboye kubona ariko agaragara nk’umwe mu bayobozi bakoranaga bya hafi na Kayumba Nyamwasa rwanya butegetsi buriho mu Rwanda muri RNC ishami ryo mu Bubiligi.

Abandi 7 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Charles Sikubwabo

Uyu yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Gishyita muri Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bivugwo ko usibye gushishikariza abahutu kwica abatutsi nawe ubwe hari ibitero yigiriyemo byo guhiga no kwica abatutsi.

Mu gihe Jenoside yarimo iba yafatanyije n’uwitwa Kayishema Clement, Obed Ruzindana na Aloys Ndimbati kujya kwica abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Bisesero.

Aloys Ndimbati

Ndimbati Aloys yari Burugumesitiri wa komini Gisovu mu cyahoze ari Kibuye, nawe usibye gushishikariza abahutu kwica abatutsi hari aho yigiraga mu bitero byo kwica abatutsi. Akekwaho ibyaha birenga 5 bifitanye isano na Jenoside.

Laurent Kubwimana

Uyu yabaye  Superefe wa Butare mu gihe cya Jenoside kuko uyu mwanya yawugezeho muri Gicurasi 1994 asimbuye zephanie Nyirinkwaya, wari umaze kwicwa.

Laurent Kubwimana nawe ari mu bashakishwa kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994.

Emmanuel Bagambiki 

Emmanuel Bagambiki wahoze ari Perefe wa Cyangugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside n’urukiko mpuzmahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania mu mwaka w’i 2004

Nyuma y’imyaka ibiri agizwe umwere kuri ibi byaha hahise hasohoka izinda mpapuro zo kumuta muri yombi akekwaho ibyaha byo gufata ku ngufu n’ubufatanye mu cyaha cyo gufata ku ngufu.

Manasse Bigwenzare

Uyu ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, yahoze ari umucamanza mu nkiko zitandukanye mu Rwanda . Mu mwaka w’i 2012 inkiko zo mu Bufaransa zanze ko aza gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho. Nubwo izi nkiko zamwangiye kohorezwa mu Rwanda nazo ntiziramuburanisha kuri ibi byaha akekwaho.

Colonel Aloys Ntiwiragabo

Colonel Aloys Ntiwiragabo ari mu basirikare bakuru bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba no mu batangije Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.

Uyu mugbo utaratabwa muri yombi mu mwaka wi 2020 ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa cyatangaje ko aba muri iki gihugu  nyuma y’icukumbura kikoreye.

Nzigiyimfura Vincent

Nzigiyimfura wamenyekanye nk’Umubazi wa Nyanza kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, amaze igihe ashakishwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ndetse mu myaka 10 ishize amakuru yavugaga ko aba mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe.

Ubuhamya butandukanye bugaragaza ko yagiye atungwa agatoki n’abantu biyemereye uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, bagiye bavuga uburyo Nzigiyimfura wari umucuruzi ukomeye i Nyanza yagiye ayobora ibitero bitandukanye.

Ubwo yari muri Malawi, uyu mugabo yabanje guhindura amazina yiyita Vincent Nzigiye, ahakomereza ubucuruzi bwe nta nkomyi.

Raporo y’Umuryango African Rights mu 2009 yashyize ahagaragara ubuhamya bushinja Nzigiyimfura ko “yafatanyije n’abasirikare, abanyapolitiki, abayobozi mu nzego z’ibanze, abacuruzi n’abasivili bari bayoboye ubwicanyi muri Nyanza, Kavumu, Remera no mu bindi bice bitandukanye muri Nyabisindu na Kigoma.”

Uyu ngo yanakoranye bya hafi na Celestin Ugirashebuja wabaye burugumesitiri wa komini Kigoma, wahungiye mu Bwongereza nubu ukiburana koherezwa mu Rwanda.

Nzigiyimfura anashinjwa ko yafashije abantu batandukanye bashinjwaga uruhare muri Jenoside, bakabasha guhunga ubutabera. Izina rye kandi ryagarutsweho cyane mu nkiko Gacaca, aho uyu mugabo yashinjwe ko yagiye agira uruhare mu gushyiraho za bariyeri muri Jenoside, hagamijwe gufata abatutsi nyuma bakicwa.

Mu mwaka wi 2019, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabonye amakuru ko Vincent Nzigiyimfura ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagaragaye mu mujyi wa Dayton muri Ohio muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka 10 bivuzwe ko aba muri Malawi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuhoozi Kainerugaba yarezwe mu nkiko zo muri Kenya
Next articleGen Muhoozi yavuze ko nta kizamubuza gutegeka Uganda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here