Home Uncategorized Gen Muhoozi yavuze ko nta kizamubuza gutegeka Uganda

Gen Muhoozi yavuze ko nta kizamubuza gutegeka Uganda

0

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko ikintu kimwe yakora kigashimisha nyina umubyara ari ukuba Perezida w’Igihug cya Uganda kandi ko agomba kumuba nta kabuza.

Ibi uyu mu jenerali yabitangarije ku rubuga rwa twitter aho asanzwe acisha ubutumwa bwe.

Gen Muhoozi Kainerugaba atangaje ibi nyuma y’igihe gito azamuwe mu ntera akuwe ku ipeti rya Liyotona Jenerali agirwa Jenerali, ariko yamburwa inshingano yari afite zo gukurira abasirikare barwanira ku butaka b’iki Gihugu.

Kwamburwa inshingano kwa Gen Muhoozi byatewe n’amagambo yatangaje kuri Kenya avuga ko yayitera akayifata mu byumweru bitarenga bibiri. Aya magambo yateje impaka nyinshi bituma na Perezida Yoweri Museveni yandika asaba imbabazi abaturage ba Kenya.

Kuba Gen Muhoozi Kainerugaba yasimbura se ku mwanya wa Perezida w’Igihugu amaze kubitangaza inshuro nyinshi ariko kuri iyi nshuro nibwo abivuze nta guca ku ruhande n’ubwo benshi bari basanzwe bavuga ko ari umugambi wateguwe na Se w’igihe kirekire wiswe Muhoozi Project.

Yoweri Kaguta Museveni amaze imyaka 36 ku butegetsi kuko yabugiyeho mu mwaka wi 1986, ahiritse Obote.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAkurikiranyweho miliyoni zirenga 400, umwe mu Banyarwanda 10 bashakwa na Polisi mpuzamahanga
Next articleLeta yatsinzwe imanza 54 yarezwemo n’abari abakozi bayo biyihombya akayabo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here