Home Amakuru Abanye-Congo baba mu Rwanda bashimye birinda kuvuga kuri FDLR na M23

Abanye-Congo baba mu Rwanda bashimye birinda kuvuga kuri FDLR na M23

0
Umuyobozi wa DCR-ONG, Dr Awazi Bohwa Raymond, avuga ko n'ubwo muri iyi minsi hari umwuka mubi hagati y'u Rwanda na Congo ko ntakibazo Abanye Congo baba mu Rwanda bafite

Umuryango w’Abanye-Congo baba mu Rwanda wasohoye itangazo rishimira uko ukomeje kubanirwa mu Rwanda isaba ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byakemurwa vuba n’ubwo utigeze ugira icyo uvuga ku mutwe wa M23 na FDLR nyirabayaza w’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Ni ubutumwa batanze mu gihe hakomeje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse icyo gihugu giheruka kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, kinahamagaza Charge d’Affaires wacyo i Kigali.

Ibi bibazo byose bikomoka ku mutwe wa M23 Congo ishinja u Rwanda kuyifasha u Rwanda rukabihakana ahubwo rugashinja leta ya Congo gukorana n’umutwe witerabwoba wa FDLR

Mu butumwa bwasinyweho n’Umuyobozi wa Diaspora y’Abanye-Congo baba mu Rwanda, Dr Awazi Bohwa Raymond, yavuze ko bashima Abanyarwanda ko, “bitandukanye n’ubuzima umuryango w’Abanyarwada ubayemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kutubanira neza.”

Uyu muryago uzwi nka DCR-ONG, watangaje ko uhangayikishijwe bikomeye n’umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya RDC n’u Rwanda, ibihugu ubusanzwe by’abavandimwe.

Ukomeza usaba “abayobozi b’ibihugu byombi gukora ibishoboka mu kuwuhosha mu nyungu z’ikirenga z’abaturage.”

Banasabye ko habaho ibiganiro bijya mu mizi y’ibibazo byakomeje guteza uyu mwuka mubi.

DR Awazi yakomeje ati “Bityo, Umuryago w’abanye-Congo baba mu Rwanda urasaba abanye-Congo n’abanyarwanda bose guca ukubiri n‘ibihugabanya umutekano w’ibihugu byombi, bagakomeza inzira y’ubuvandimwe nyabwo bushigiye kuri kamere dusagiye k’Abanyafurika, bagashyira imbere ibiganiro n’icyizere hagati yabo, mu nyungu za bose.”

Yavuze ko bifuza kubona Abanyarwanda n’Abanye-Congo babana mu mahoro, mu Rwanda no muri RDC.

Yakomeje ati “Diaspora y’abanye-Congo baba mu Rwada ishimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku ituze, kutwakira neza n’amahirwe bukomeza gutanga butitaye ku mubano mubi bufitanye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Uyu muryango kandi washimangiye ko ushyigikiye ibiganiro bya Nairobi na Luanda, usaba ko imyanzuro ifatwa yashyirwa mu bikorwa hagamijwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Tshisekedi asanga ibiganiro by’amahoro byaranze igisigaye ari intambara
Next articleDonald Trump mu mvugo iteruye yemeye ko aziyamamaza mu 2024
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here