Abacamanza, abahesha b’inkiko, abashinjacyaha n’abagenzacyaha barasabwa kwitwararika kuko mu gihe baba birukanwe muri izi nzego batazongera kwemererwa kujya mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda mu rwego rwo guca ikigereranywa n’abakomisiyoneri bifashishwa mu gutanga ruswa mu nzego z’ubutabera
Ibi byatangajwe n’umushinjacayha mukuru Havugiyaremye Aimable, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa mu butegetsi bw’ubutabera.
Umushinjacyaha mukuru avuga ko ibi byakozwe mu kwirinda no guca ubukomisiyoneri hagati y’ababuranyi n’abacamanza.
Havugiyaremye ati: “ Muri iki gihugu cyacu gutanga ruswa cyangwa kuyakira ababikora babikora bibavunnye, ni nayo mpamvu mu nzira bashakisha hashobora kuba harimo izo nzira z’abakomisiyoneri, ariko biranashoboka cyane ko ashobora kuba (umukomisiyoneri), ari umuntu wahoze ari umucamanza cyangwa umushinjacyaha, bishobora kumworohera kuganira n’abakora muri izo nzego kuko bahoze bakorana.”
Havugiyaremye akomeza avuga ingamba babifatiye zirimo kubazitira kwinjira mu mwuga wo kunganira abandi mu Nkiko.
Ati: “ Hari ingamba twafashe tuzumvikanaho n’urugaga rw’Abavoka, ubungubu kugirango winjire mu rugaga rw’Abavoka rimwe mu mahame ni ukuba ufite ubunyangamugayo, ingamba twafashe rero ni uko yaba umugenzacyaha, umushinjacyaha cyangwa se umucamanza wirukanwe muri ako kazi kubera amakosa runaka cyangwa yarakatiwe n’inkiko, uwo muntu twemerenyijwe ko atazongera kwemererwa kwinjira mu rugaga rw’Abavoka.”
Umushinajcayha mukuru akomeza avuga ko abakomisiyoneri bifashishwa mu gutanga ruswa mu nkiko atari abahoze bakora mu butegetsi bw’ubutabera gusa kuko hari n’abaturage bakoreshwa ariko ko bizwi nabyo biri kuvugutirwa umuti.
Icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko kizatangira ku wa 12 Gashyantare gisozwe ku wa 16, inzego zitandukanye zibumbiye mu runana rw’ubutabera zizibanda cyane mu gusobanurira abaturage ububi bwa ruswa harimo kwegera abantu bafunzwe babasobanurira kwirinda abantu baza babegera bababwira ko bazabagerera ku bacamanza babafungure.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Ntezilyayo Faustin, yagaragaje ko inzego zitandukanye zikora mu rwego rw’Ubutabera zikwiye gufata iya mbere mu kurwanya ruswa cyane ko bigaragara ko ikirimo.
Ati “Ibyo dusaba abandi tubanze twihereho. Twe kuba ba bandi bajya kureba umugogo uri mu jisho rya mugenzi we asize uri murye.”