Abadepite 73 bari bitabiriye bose batoye iri tegeko nta watoye oya nta n’uwifashe nk’uko byemejwe na perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donathile, nyuma y’itora ku ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Umushinga wo kuvugururra itegeko nshinga watangijwe na Pereizda Kagame mu izina ry’abaturage hagamijwe ko amatora y’abagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite yajya abera rimwe n’amatora y’umukuru w’Igihugu. ibi byasabaga ko ingingo igena manda y’abadepite y’imyaka itanu (5) mu itegeko nshinga igomba guhinduka.
Muri rusange izi mpinduka ku itegeko nshinga ryarebaga ingino 61 mu ngingo 177 zigize iri tegeko Nshinga. Mu ngingo zahinduwe 56 zahinduwe mu buryo bworoheje mu gihe izindi eshanu (5) zahinduwe mu buryo bwimbitse.
Uretse ingingo za 75 na 79 zijyanye na manda y’abadepite n’ibijyanye no guseswa kw’inteko ,hari izindi ngingo zavuguruwe mu bijyanye n’imyandikire harimo iya 66, yerekeye itangira ry’imirimo y’abagize inteko ishinga amategeko, aho iminsi yategenywagamo igirwa iminsi 30 ivuye kuri 15.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite Edda Mukabagwiza, yagejeje ku bagize inteko rusange ,raporo ikubiyemo isuzuma ryakozwe kuri uyu mushinga ugamije ko amatora y’abadepite ahuzwa n’aya Parezida wa Repubulika ateganyijwe muri 2024.
Mukabagwiza yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko iri tegeko rivuguruwe hatabayeho referandumu kuko ingingo zisaba referandumu muri iritegeko nshinga zitigeze zikorwaho. Yakomeje anavuga impamvu nyamukuru yatumye iri tegeko nshinga ryongera kuvugururwa kugirango amatora y’abadepite ahuzwe n’aya perezida wa Repubulika.
Mukabagwiza ati : “ guhuza aya matora bizatuma ingengo y’imari yagendaga kuri aya matora ihuzwa bityo amafaranga yagendaga ku matora agabanuke, byongeye kandi guhuza aya matora bizatuma akorerwa rimwe hagabanuke igihe cyakoreshwaga igihe habaga hateguwe buri tora ukwaryo.”
Hashingiwe kuri iri tegeko Abadepite bari bageze ku mpera ya manda yabo barakomeza inshingano zabo kugeza habonetse ababasimbura mu matora ateganyijwe umwaka utaha. Nyuma y’uko aba badepite bemeje umushinga w’iri tegeko rigiye gusuzumwa n’abagize inteko ishingamategeko umutwe wa Sena mbere y’uko rijyanwa kwa Perezida wa Repubulika ari nawe uzaryemeza.