Home Amakuru EAC yanenze amagambo ya perezida Tshisekedi ku ngabo z’uyu muryango

EAC yanenze amagambo ya perezida Tshisekedi ku ngabo z’uyu muryango

0

Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba EAC, wasabye ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gukomeza kubaha amasezerano yemejwe n’abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yo kohereza ingabo z’ibi bihugu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Perezida Félix Tshisekedi, yashinje izi ngabo z’Afurika y’iburasirazuba kudakora akazi kazo, avuga ko niba zitabikoze zizirukanwa muri iki gihugu mu gihe kitarenze ukwezi kwa Kamena, Perezida Tshisekedi yanashinje izi ngabo kandi kubogamira ku ruhande rw’umutwe wa M23.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yatangaje ko ibyatangajwe na Perezida Tshisekedi ari ubwambere yari abyumvise kuko nta narimwe uyu muryango wigeze ugezwaho ibitagenda by’izi ngabo. Mathuki avuga ko ibibazo byose byavuzwe bizaganirwaho n’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Kuri uyu wa kane, Bwana Mathuki, yatangarije NTV yo muri Uganda ati: “Reka twubahe inama y’abakuru b’ibibihgu by’umuryango wa EAC kuko nzi ko ari bo bafite mu nshingano iki kibazo.”

Umunyamabanga w’uyu murryango aherutse no kubwira radiyo y’Abafaransa RFI, ko kunenga izi ngabo byakozwe n’abayobozi ba Congo bidafite ishingiro.

Ati: “Kuvuga ko ingabo z’akarere ntacyo zikora, mu gihe gito zimaze, ntibikwiye”, n’ubwo yemeje ko umuvuduko wo guhosha intambara mu burasirazuba bwa DR Congo “ushobora kuba utari ku rwego wari witezweho”.

Ibi by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, byo kunenga Perezida Tshisekedi kuko yanenze ingabo z’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ko zitamuha umusaruro yari azitegerejeho, bibaye nyuma y’iminsi mike gusa umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika ( SADC) wemeje ko ugiye kohereza ingabo zawo mu burasira zuba bwa Congo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbadepite bahaye umugisha manda bongerewe na Perezida Kagame
Next articlePerezida Kagame yizeje ubufasha abazahajwe n’ibiza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here