Home Ubuzima Abafite ubumuga b’igitsinagore bavuga ko ingaruka za Covid-19 zabagezeho kurusha abagabo

Abafite ubumuga b’igitsinagore bavuga ko ingaruka za Covid-19 zabagezeho kurusha abagabo

0
Uko abafite ubumuga bakwirinda Covid-19

Nubwo basanzwe bahura n’imbogamizi zinyuranye nko kudahabwa agaciro mu muryango mugari, abagore bafite ubumuga bavuga ko muri iki gihe cya Covid-19 ibibazo byabo byikubye kabiri.

Ibi babishingira ko mu gihe imirimo imwe n’imwe yafungaga, hari abagiye bahindura imirimo bakoraga, ariko abafite ubumuga bo bikabagora guhita babona ikindi bakora kuko ubumuga bwabo butabibemereraga.

Mukakalisa Cecile, umukozi wakira amafaranga muri resitora

Mukakalisa Cecile umugore ufite ubumuga bw’ingingo, usanzwe ako akazi ko kwakira amafaranga muri Resitora afatanije n’umugabo we, iherereye mu kagari ka nyabisindu, umurenge wa Remera mu mugi wa Kigali. Yaganiriye n’Integonews.com avuga ko “we afite ubumuga bw’ingingo ko atabasha kwigenza hatari umuntu umurandase. Ngo ibyo bituma hari imirimo imwe n’imwe atakora, cyane cyane imusaba kugenda cyangwa guhagarara buri kanya”.

Undi nawe twaganiriye ni Nyirangayabarezi Helena umwe mu bahagarariye abafite ubumuga mu karera ka Rutsiro, nawe avuga ko ingaruka za Covid-19 zabibasiye cyane kurusha abagabo, aho umugore wo mu cyaro akunze kuba ari mu rugo yita ku muryango kurusha umugabo, rero ngo kuko Atari agifite uburyo bwo kwinjiza amafaranga, imibereho yaramugoye cyane.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko ahandi Covid-yabangamiyemo abagore bafite ubumuga, ari uko yatumye batongera guhura ngo baganire bungurane ibitekerezo.

Nyirangayabarezi ati “Iyo twahuriraga mu nama nk’abagore bafite ubumuga, twungurana ibitekerezo byaduteza imbere, tukanamenya niba hari umwe muri twe ukorerwa itotezwa, tugahumurizanya n’ibindi. Ubu rero ibyo byarahagaze kuko na telefoni zacu ntizifite ubushobozi zose bwo gukora inama hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Asaba Leta n’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera SIDA kumanuka hasi no mu byaro bakamenya uburyo babayeho, bakabafasha kuva mu bukene bukabije.

Shyirambere Bruno, ushinzwe imishinga muri UPHLS 

Shyirambere Bruno umuyobozi ushinzwe imishinga Mu ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera SIDA (UPHLS) avuga ko bamaze iminsi bakora ubushakashatsi ku ngaruka za Covid-19 ku bafite ubumuga.

Aragira ati “Amabwiriza avuga kwambara agapfukamunwa kandi ku minwari ah’ingenzi abafite ubumuga bwo kutavuga bamenyera ibyo umuntu avuze. Twasanze hari aho bubatse urukarabiro barushyira hejuru bikagora abafite ubumuga bw’ubugufi. Ingamba yo guhana intera nayo ibangamira abafite ubumuga bakenera kuyoborwa n’abandi.”

Ku bijyanye n’imbogamizi zihariye abagore bafite ubumuga bahuye nazo, Shyirambere avuga ko hari amakoperative y’abagore yaguye mu gihombo kubera gukoresha ibyari igishoro ngo babona kibatunga muri guma mu rugo. Avuga ko bazafataniriza hamwe n’izindi nzego mu gushakira ubufasha abafire ubumuga.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera SIDA (UPHLS) itanga ubutumwa ku bantu ko Muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cy’indwara ya Koronavirusi (COVID-19), ni byiza kuba hafi y’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa bukomatanyije uko bishoboka, umubaza amakuru y’abo baba bahuye, umwibutsa gukaraba intoki kenshi gashoboka akoresheje amazi meza atemba n’isabune (k’ubishoboye, utabishoboye ukamufasha) kuko uba utazi aho yakoze cyangwa abo bahuye.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleWomen in the media say that they are strongly affected by Covid-19
Next articleGutwara inda zitifuzwa, imwe mu ngaruka za Covid-19 abagore bazahura nazo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here