Ubushinjacyaha bwasabiye abaganga babiri b’ibitaro bya Baho igihano cyo gufungwa imyaka ibiri nyuma yo kubashinja uburangare mu rupfu rw’umurwayi bagombaga kwitaho.
Abaganga babiri basabirwa ibi bihano ni Dr. Gaspard Ntahonkiriye, usanzwe ari umuganga w’abagore na Dr. Alfred Mugemanshuro inzobere mu gutera ikinya. Aba bombi bashinjwa uruhare mu rupfu rwa Ngwinondebe Chantal, witabye Imana ari kwitabwaho n’aba baganga muri Nzeri umwaka ushize
Kuri uyu wa gatanu nibwo urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha uru rubanza nyuma y’umwaka n’igice ikirego gitanzwe.
Abashinjacyaha babwiye abacamanza ko aba baganga bombi bakoze akazi bashinzwe ko kwita kuri nyakwigendera batabyitayeho banabisuzuguye.
Abashinjacyaha bakomeza bavuga ko ubwo uyu murwayi yabaganaga ngo bamukuremo agakoresho kari gasanzwe mu mubiri we kamufasha kuboneza urubyaro kazwi nka intrauterine. Uyu mudamu yarababajwe mu kubagwa kwe ndetse nti byanagenda neza asabwa kongera kugaruka ku bitaro nyuma y’iminsi ibiri nabwo ntibyakunda birangira anahapfiriye.
Ibizamini bikorerwa umurambo ( autopsy) by’agateganyo byerekanye ko nyakwigendera yapfuye azize kunanirwa guhumeka. Aha niho abashinjacyaha bahera bavuga ko Ngwinurebe Chantal atari gupfa mu gihe abaganga bari gukora akazi kabo bakitayeho.
Mu bishingirwaho n’ubushinjacyaha buvuga ko byatumye kubaga umurwayi ngo bamukuremo agakoresho yashakaga kwikuramo bimuviramo urupfu harimo ko nta mwuka wa Oxygen uhagije wari mu bitaro n’umusemburo wa adrenaline ukoreshwa mu gukangura umutima wahagaze.
Inkuru bifitanye isano
Abashinjwa bisobanuye bavuga ko bakoze ibishoboka byose mu kurokora ubuzima bwa nyakwigendera ko umwuka wa Oxygen n’umusemburo wa Adrenaline byari bihari bitandukanye n’ibivugwa n’ubushinjacyaha.
Gusa ubushinjacyaha bwakomeje kubwira abacamanza ko ibyo abashinjwa bavuga ari amatakirangoyi kuko mu ipererza ryakozwe n’ubushinjacyaha umwe mu bakozi b’ibitaro yavuze ko yatumwe kujya kugura Adrenaline ku gisimenti nyuma yaho umurwayi yari amaze gupfa.
Umusemburo wa Adrenaline ukoreshwa nyuma y’iminota ibiri cyangwa itatu mu gihe umutima w’umurwayi umaze guhagarara. Ibi bitandukanye n’ibyabaye kuko uyu mutangabuhamya avuga ko yatumwe kujya kugura Adrenaline umuntu amaze isaha apfuye (umutima uhagaze). ubushinjacyaha busobanura ibi nko wikura mu isoni no guhisha amakosa yakozwe n’ibitaro yo kubaga umuntu nta muti nk’uyu wingezi uhari.
Undi muganga witwa Uwineza Jean Bonavanture, wakoze ipererza kuri ibi bitaro nyuma y’urupfu rwa Ngwinondebe Chantal, nawe yahawe umwanya mu rukiko ngo avuge ibyo yabonye.
Uyu yabwiye urukiko ko ubwo yageraga ku murambo mu bitaro hari Adrenaline nyinshi yashoboraga gukoreshwa mu gihe cy’umwaka kandi ko n’umwuka wa Oxygen wari uhari umeze neza.
Abacamanza babajije uyu muganga impamvu ibitaro bya Baho byafunzwe nyuma y’urupfu rw’uyu murwayi wari waje kuhivuriza asubiza ko ipererza bakoze atari ryo ryafashe umwanzuro wo gufunga ibi bitaro.
Uru rubanza ruzakomeza kumvwa taliki ya cyenda Ukuboza ntagihindutse.