Home Ubutabera Urubanza ruregwamo ibitaro bya Baho rwasubitswe ku nshuro ya karindwi

Urubanza ruregwamo ibitaro bya Baho rwasubitswe ku nshuro ya karindwi

0

Urukiko rwibanze rwa Kicukiro, ku nshuro ya karindwi, rwasubitse iburanisha ry’abaganga babiri b’ibitaro mpuzamahanga bya Baho bashinjwa kwica umuntu ku bushake.

Isubikwa ryatewe n’uko umucamanza wari kuburanisha uru rubanza, Lillian Kayitesi, ubu ari mu kiruhuko.

Abaganga, Dr. Alfred Mugemanshuro, inzobere mu bijyanye na no gutera ikinya, na Dr. Gaspard Ntahonkiriye, umuganga w’abagore, bakurikiranyweho urupfu rwa Chantal Ngwinondebe, umurwayi w’umugore wapfiriye muri ibi  bitaro nyuma y’uko aba baganga bombi bageragezaga kumukuramo agakoresho kamufashaga kuboneza urubyaro kazwi nka intrauterine.

Kuva mu mwaka ushize, urubanza rwasubitswe inshuro nyinshi bitewe cyane n’uko abashinjacyaha bagiye babura raporo yakozwe ku rupfu rw’uyu murwayi ifatwa nk’ibimenyetso by’ingenzi muri uru rubanza.

Iyi raporo abashinjacyaha bavuga ko batabonye ku gihe yakozwe na minisiteri y’ubuzima nyuma y’uko Ngwinondebe aguye muri ibi bitaro.

Iyi raporo ishobora kuba ari nayo yatumye ibi bitaro bifungwa igihe gito nyuma bikongera gufungurwa n’iyi minisiteri.

Ikinyamakuru New Times dukesha iyi nkuru kivuga ko ubushinjacyaha bwamaze kubona raporo yakozwe na minisiteri y’ubuzima bityo ubu urubanza rukaba rushobora gukomeza nta nkomyi.

Amakuru aturuka mu rukiko avuga ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 18 Ugushyingo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleItegeko ryo kubona amakuru mu Rwanda ntacyo rikimaze
Next articleCyeretse ibyo ntamenye, ntawe urusimbuka – Perezida Kagame
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here