Home Ubutabera Itegeko ryo kubona amakuru mu Rwanda ntacyo rikimaze

Itegeko ryo kubona amakuru mu Rwanda ntacyo rikimaze

0

Nyuma y’imyaka icyenda u Rwanda rwemeje itegeko ryo kubona amakuru ubu iritegeko nta gikurikirana rifite kuko urwego rw’umuvunyi rwari rufite inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko rwazambuwe nti hagara urundi rwego cyangwa ikigo cya leta zihabwa.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa kane ubwo umuryango utari u wa leta wita ku iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda Cerular ( Center of Rule of Law Rwanda) , yagaragazaga ibyavuye mu isesengura yakoze ku kubona amakuru mu Rwanda.

Muri iri sesengura hagaragaramo imbogamizi zitandukanye zigihari mu kubona amakuru mu Rwanda, mu mbogamizi uyu muryango wabonye harimo ko nta rwego rushinzwe iyubahirizwa ry’itegeko ryo kubona amakuru,imbogamizi zishingiye ku muco, amategeko yivuguruza, ubujiji, itegeko ridateganya ibihano ku warirenzeho n’ibindi.

Mudakikwa John umuyobozi wa Cerular ari nayo yakoze iri sesengura avuga ko akurikije ibyavuyemo mu Rwanda hari ikibazo cyo kugera ku makuru.

“Nibyo ikibazo kirahari kuko hari abantu bagaragaje ko bimwa amakuru kandi abayabima ntibatange impamvu bayimana.”

Mudakikwa akomeza avuga ko hari n’icyuho mu itegeko ryo kubona amakuru kuko ubu nta kigo gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko gihari.

“Amavugurura yakozwe umwaka ushize mu rwego rw’umuvunyi barwambuye inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu ikorwa ry’itegeko ryo kubona amakuru , ibyo rero ni icyuho kuko nta rundi rwego rwa Leta rubazwa ibyerekeranye n’iyubahizwa ry’iri tegeko kandi ku mahame mpuzamahanga iri tegeko rigomba kugira urwego rushinzwe iyubahizwa ryaryo.”

Ubusanzwe umunyamakuru cyangwa undi wese wifuzaga amakuru akayimwa yitabazaga urwego rw’umuvunyi rukamufasha kuyabona cyangwa kuyageraho ariko ubu uwakwimwa amakuru nta rundi rwego ruteganywa n’itegeko yakwitabaza ngo ayahabwe.

Leta nayo yemera ko iri tegeko n’ubwo nta rwego rwa leta rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaryo  rinafite izindi nenge nko kuba nta bihano riteganyiriza uwanze gutanga amakuru.

Mbungiramihigo Peacemaker ashinzwe ubushakashtatsi ku itangazamakuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko amategeko na politiki bigenga itangazamakuru bikwiye kuvugururwa.

“ Iyo itegeko rihari rikagaragaza inshingano  n’icyo buri wese akwiye kuba akora ngo aryubahirize,  iyo hatabayeho ibihano cyangwa ingamba zo gucyaha no gukemura abataryubahirije habaho imbogamizi mu kurishyira mu bikorwa.

U Rwanda ruri mu bihugu bicye bifite itegeko ryo kubona amakuru kuko nko mu Karere k’afurika y’Uburasirazuba ni ibihugu bitatu gusa bifite iri tegeko muri Afurika ni ibihugu 11 ku isi ibihugu bifite iri tegeko ni 94.

Gusa iri tegeko henshi mu bihugu riri bivugwa ko n’ubwo rihari kurishyira mu bikorwa no kuryubahiriza bikigoranye kubera impamvu zitandukanye.

Cerular yakoze iri sesengura isanga hari ibyo kwishimira mu kubona amakuru mu Rwanda kuko hari ubushake bwa politiki, guteza imbere ikoranabuhanga, amategeko na politiki bihari n’ibindi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Tshisekedi yavuze iby’umubano we na Perezida Kagame
Next articleUrubanza ruregwamo ibitaro bya Baho rwasubitswe ku nshuro ya karindwi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here