U Rwego rw’Igihugu rw’ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cy’uburiganya gishingiye ku kwiha icyintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kigenda kiyongera kandi gikozwe n’abantu b’ibitsina bombi abagabo n’abagore.
“Dushingiye ku kuntu igihugu cyacu kigenda gishishikariza abantu kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kubera inyungu zirimo n’abakora ibyaha bagenda runono iryo koranabuhanga kugirango baryifashishe bashuka abantu mu kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya.” Dr. Murangira Thierry akomeza avuga ko uburyo bwo kubika amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni (mobile money) ariryo abanyabyaha bakunda kwibasira cyane.
Kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwakiriye ibirego 303, birimo abakekwa 389 muribo abagabo 328 mu gihe abagore ari 61, ibi byaha bishigiye ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hifashishijwe uburiganya.
“Ubu buriganya bukorwa hifashishijwe amayeri aho batwara umuntu amafaranga aba afite kuri telefoni ye babanje kumubwira ibyo akora kuri telefoni ye hanyuma bikarangira amafaranga ye bayatwaye.” Dr..Murangira avuga uko akenshi biba amafranga kuri telefoni z’abantu.
George Kagabo wo muri MTN nawe avuga ko n’ubwo abajura baba bafite amayeri bakoreha mu kwiba abantu ariko ko n’abibwa baba babigizemo uruhare cyangwa uburangare.
“Uburyo umuntu atwara amafaranga y’undi ari muri mobile money ni bubiri gusa ni ukuba uwibwa ariwe ubigizemo uruhare cyangwa undi muntu akamenya umubare w’ibanga wawe.”
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rusaba abanyarwanda kugira amakenga birinda kugirira amarangamutima abantu bose babahamagara bababwira ko baboherereje amafaranga bagomba kuyabasubiza n’abandi babahamagara bababwira ko bakorera ibigo by’itumanaho babasaba kugira ibyo bakora muri telefoni zabo.
Ubujura bukozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bugenda butera imbere mu gihe n’igihugu gikomeje gushyiramo imbaraga mu gukangurira abantu kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga mu kiswe kashilesi.