Home Ubutabera Abahoze muri FDLR bahawe umwanya wo kwisobanura ku byaha by’iterabwoba

Abahoze muri FDLR bahawe umwanya wo kwisobanura ku byaha by’iterabwoba

0

Abagabo 6 bahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR batangiye kwiregura ku byaha by’iterabwoba ubushinjacyaha bubarega.

Uwabimburiye abandi ni Joseph Habyarimana wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda FAR mbere ya jenoside afite ipeti rya liyetona. Nyuma aza kujya mu mutwe wa FDLR ahabwa irya Jenerali Majoro. Uyu arahakana ibyaha byose aregwa. Aravuga ko yinjiye mu mutwe wa FDLR by’amaburakindi.

Habyarimana yahakanye uruhare aregwa ku bitero uwo mutwe wagabye ku Rwanda mu bihe bitandukanye. Avuga ko yasezeye muri uwo mutwe mu mwaka wa 2016. Avuga ko Inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zamufashe ari mu mayira atashye ku bushake zijya kumufungira i Kinshasa. Aarasaba urukiko gukoresha ubushishozi rukazamugira umwere agasubira mu buzima busanzwe.

Habyarimana arareganwa n’abandi bagabo batanu na bo bahoze ari abasirikare bakuru. Barimo uwitwa Leopold Mujyambere na ufite ipeti rya Jenerali.

Urubanza rurakomeje mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNsanzimana Sabin wahagaritswe mu minsi ishize yagizwe minisitiri
Next articleIbice dukoreramo muri Mozambique ibibazo twarabikemuye birarangira –Perezida Kagame
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here