Home Ubutabera Abanyamakuru ba Iwacu TV bamaze imyaka ine bafunzwe ni abere

Abanyamakuru ba Iwacu TV bamaze imyaka ine bafunzwe ni abere

0

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyarugenge rwasanze abanyamakuru bakorerega umuyoboro wa Youtube witwa Iwacu TV bamaze hafi myaka ine bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru agamije guteza imvururu muri rubanda no kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga ari abere rutegeka ko bahita bafungurwa.

Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack bose bafunzwe mu mwaka w’i 2018 barekue kuri uyu wa gatatu nyuma yo gusanga ari abere

Aba bafunguwe ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungw aimyaka 22 y’igifungu mu iburanisha riheruka kuba ku wa 15 Nyakanga.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bihamya aba banyamakuru biriya byaha bibiri bya mbere, naho icyaha cya gatatu ko kitari mu itegeko rishya rihana ibyaha.

Yavuze ko ikirego cy’ubushinjacyaha kuri aba banyamakuru bamaze imyaka hafi itanu bafunze “nta shingiro gifite” .

Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22, ntibaremenyekana niba buzajuririra iki cyemezo cy’urukiko. 

Urubanza rw’aba banyamakuru rwagarutswe cyane mu gihe gito gishize kuko bamaze imyaka ine bafunze by’agateganyo nta rubanza bacibwa. 

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, n’iharanira uburenganzura bwa muntu yamaganye ifungwa ryabo. 

Urubuga rwabo Iwacu TV yashinzwe na Mutuyimana mu 2016 aba bagenzi babiri baza nyuma gufatanya nawe.

Ubutabera butinze…

Jean Paul Ibambe wunganira aba banyamakuru mu rukiko yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bishimiye umwanzuro w’urukiko. 

Ati: “Kuba ubushinjacyaha bugusabira imyaka 22 y’igifungo ariko ukereka urukiko ko nta cyaha cyabaye rukabasha kubyumva bakugira umwere ni ikintu cyo kwishimira ko abo twunganira babonye ubutabera.” 

Ibambe avuga ko kuba abakiriya be baramaze imyaka ine bafunze by’agateganyo ari ikibazo kuko “ubutabera buboneye ni ubwihuse”. 

Ati: “Niba bishoboka abantu bajye bakurikiranwa badafunze, nibafungwa nabwo imanza zabo zihutishwe kugira ngo umuntu naba umwere ntihabeho gufungwa by’amaherere.”

Uko ibranisha ryanyuma ryagenze

Ubwo umucamanza yahaga ijambo uhagarariye Ubushinjacyaha yahise avuga ko aba banyamakuru ubwo uwitwa Robert Mutuyimana yari arangije kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda yahise afungura umuyoboro wa Youtube hanyuma aha bagenzi be bafunganwe akazi ari bo Niyonsenga Shadrack na Nshimiyimana Jean Baptiste.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu mikorere y’aba banyamakuru hakoreshwaga imitwe y’inkuru ikura imitima nubwo rimwe na rimwe ibyo batangazaga babaga babikuye ku bindi bitangazamakuru ariko bo bagashyiramo amakabyankuru.

Ubushinjacyaha kandi bwifashishije zimwe mu ngero z’imitwe y’inkuru yakunze gukoreshwa kuri iwacu TV ziri mu mujyo wo gukura abantu imitima kandi zuzuyemo amakabyankuru.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo aba banyamakuru uko ari batatu bakoraga byasaga n’aho bagamije kugaragaza ko ibintu byacitse.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko ibyo batangazaga byashoboraga kugira ingaruka zikomeye ku baturage nk’aho uwari kumva ko Nyabimata yafashwe nk’uko hari imwe mu nkuru banyujije kuri uyu muyoboro yabivugaga, yari guhita yihutira gutafa utwe agahunga igihugu.

Ubushinjacyaha kandi bwashimangiye ko uburyo aba banyamakuru bakoragamo inkuru hari n’aho bahuzaga amashusho atajyanye kandi ko ibyo bakoraga byose byabaga bigamije gusenya aho kubaka.

Bwakomeje busaba ko ibyaha aba banyamakuru bakurikiranweho babihamywa n’urukiko mu bushishozi bwarwo rukabahanisha gufungwa imyaka 22 n’amezi atanu.

Umucamanza ahaye umwanya abaregwa ngo bisobanure ku byaha bakurikiranyweho Mutuyimana ugaragazwa nk’uwatanze akazi kuri bagenzi be yagaragarije urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha bubarega bitabayeho ngo kuko ntaho bugaragaza ko u Rwanda rwanzwe n’ibihugu by’amahanga kubera ibyo batangaje mu nkuru zabo cyangwa se ngo habe imvururu muri rubanda.

Mutuyimana kandi yavuze ko kuba bashinjwa gukoresha amafoto n’amashusho atajyanye ibyo byari bikwiye kuregerwa na ba nyiri amafoto niba koko bitarabashimishije aho kuba icyaha bakurkiranwaho mu rukiko.

Uyu munyamakuru yavuze ko inkuru bakoraga koko hari izo bakuraga ku bindi bitangazamakuru ariko ko babikoraga mu buryo bw’akazi kandi bagendeye ku mahame agenga itangazamakuru.

Ibirebana no gukora umutwe w’inkuru ubushinjacyaha bwise ukura umutima, yavuze ko atari byo ahubwo ko bakoraga umutwe w’inkuru ikurura abasomyi kugira ngo igere ku bantu benshi kandi ko ikibazo Ubushinjacyaha bwagize ari uko butigeze bwinjira mu nkuru zabo nyirizina ngo bwumve ibirimo.

Abaregwa kimwe n’ababunganira basabye Urukiko kuzabagira abere kubera ko bamaze igihe kinini bafungiye ubusa. Basabye ko urukiko rwazicara rukumva inkuru zabo zose rukazaziheraho rumenya ukuri. Basabye no kuzasubizwa ibikoresho byabo by’akazi byafatiriwe.

Inkuru bifitanye isano

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePrince Kid wifuzaga ko urubanza rwe mu mizi rubera mu ruhame yabyangiwe
Next articlePerezida Museveni yasabye imbabazi ku makosa y’umuhungu we
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here