Abanyamakuru b’imikino bari mu bakunzwe mu Gihugu bemeje ko kugirango bave kuri Radio 10 bahoze bakorera byatewe na ministeri ya siporo yateye igitutu abakoresha babo.
Ibi babigarutseho mu kiganiro cyo kuri uyu wa gatatu ubwo banengaga bimwe mu byemezo bya ministeri ya siporo bahereye ku cyo guhagarika shampiyona iherutse gufata.
Sam Karenzi niwe watangiye avuga ko iyi minisiteri yacecekesheje benshi barimo n’abanyamakuru nabo ubwabo.
“Minisiteri ya siporo yashyize ingufu mu kubuza abantu kuvuga ibyo twarabyihoreye, baraduteye natwe mu itangazamakuru aha turi siho twari turi.” Karenzi yahise yunganirwa na mugenzi we Kalisa Bruno Taifa agira ati:
“Barateye ahantu twakoreraga bifata umuyobozi akoresha inama y’igitaraganya bemeza ko tugomba guceceka.” Taifa akomeza avuga ko n’iyo we yacecekeshwa hari abandi banyamakuru yavuze mu mazina batacecekeshwa.”
Sam Karenzi na Kalisa Bruno Taifa bahuriye kuri radio 10 Mu mpera za Kamena 2020, batangiza ikiganiro bise urukiko rw’imikino cyakunzwe na benshi ariko kiza gukorwamo impinduka guhera tariki 1 Nyakanga 2021 ubwo batandukanaga ntibongera guhurira mu kiganiro.
Nyuma y’igihe aba bombi bngeye guhurira kuri radio fine fm mu ntangiriro z’ukwezi k’ukwakira 2021 ari naho batangarije bwambere icyatumye bava kuri radio bahuriyeho bwambere.