Bamwe mu banyarwanda bahungiye muri Mozambique, babwiye BBC ko bashaka gutahuka kuko impamvu zabateye ubuhunzi bagiye kumaramo imyaka 30 bamaze kumenya ko zavuyeho.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, Mozambique yakiriye impunzi z’abanyarwanda barenga ibihumbi 3.
Bamwe muri izi mpunzi zaratahutse abandi bajya mu bindi bihugu gusa kuri ubu hari hakibarurwa impunzi z’abanyarwnada zikabakaba ibihumbi 3 muri iki Gihugu kiri mu majyepfo y’Afurika.
U Rwanda ruvuga ko nta gahunda yihariye rufite yo gucyura impunzi kuko ntazo rugira kuva rukuyeho sitatu y’ubuhunzi ku banyarwnada mu myaka ishize.
” Nta gahunda yihariye yo gucyura impunzi kuko ntabwo tubafata nk’impuanzi ni abanayarwanda baba hanze, iyo bashaka gutaha rero barataha nta gahunda yabo yihariye. Buri munsi barataha kandi bahita bajya mu ngo zabo.” Twishime Claude umukozi wa Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi akomeza avuga ko no kuri uyu wambere hakiriwe impunzi 4 zihungutse muri Congo Brazzaville.
Muri iki cyumweru hategerejwe abanyarwanda 19 bazahunguka bavuye muri Mozambique.
Miyonsenoa Domoties, Umunyarwanda umaze imyaka 8 nk’impunzi muri Mozambique yabwiye BBC ko icyamugiraga impunzi yamaze kumenya ko kitagihari ko yiteguye gutaha mu Rwanda.
“Twahisemo guhungira muri Mozambique ariko nyuma y’igihe twabonye andi makuru meza avuga ko mu Rwanda ari amahoro niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo guhita dutaha tukava mu buhunzi.”
Muri Mozabique, habarurwa impunzi z’abanyarwanda abenshi ariko hakanabarurwa abakekwaho uruhare muri Joniside yakorewe Abatutsi 13 bakihihishe bataragezwa imbere y’ubutabera.
Umwaka ushize muri Nzeri nibwo imounzi z’Abanyarwanda zongeye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma yuko umwe muri bo Revocat Karemangingo, yiciwe muri iki gihugu arashwe ariko nanubu hakaba hataramenyekana uwa muhitanye.