Home Uncategorized Rusesabagina azakomeza gufungwa imyaka 25, Sankara yagabanyirijwe

Rusesabagina azakomeza gufungwa imyaka 25, Sankara yagabanyirijwe

0

Kuri uyu wambere nibwo urukiko rw’ubujurire rwtangaje imyanzuro yarwo ku rubanza rw’iterabwoba Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cy’imyaka 25 Paul rusesabagina yari yarahawe n’urukiko rukuru ariko rugabanyiriza Nsabimana Callixte igihano kuko urukiko rukuru rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 20 none urukiko rw’Ubujurire rwamuhanishije gufungwa imyaka 15 y’igifungo.

Ibyavugiwe mu isomwa ry’umwanzuro

Ubushinjacyaha bujuririra ibihano abakekwaho bahawe n’urukiko rukubu bwashingiraga ku nyito z’ibyaha butemeraga, ibihano buvuga ko byari bito byahawe abahamijwe ibyaha na bimwe mu byaha bitahamijwe bamwe kandi bwaragaragaje ibimenyetso nta kuka mu rukiko bishinja abo banatu. Ikindi ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira ni indishyi z’akababaro zagenwe n’urukiko ntizishimirwe n’abazigenewe.

Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko Urukiko Rukuru rwibeshye mu kwemeza ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Rusesabagina Paul na Nizeyimana Marc rwaribeshye rubahamya icyaha cyo gukora iterabwoba.

Bwavuze ko urukiko rubanza rwasesenguye nabi ingingo ya 479 ishyiraho igitabo cy’amategeko ahana maze rugira abere Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte Sankara’’ n’abandi baregwa kujya mu mutwe wa MRCD/FLN.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte, Nizeyimana Marc na Bizimana Cassien bahamwa no kurema umutwe w’ingabo zitemewe, hanyuma abandi icyenda bagahamywa icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe.

Nyuma yo kumva ibyifuzo by’Ubushinjacyaha abaregwa na bo bahawe umwanya ngo bagire icyo babivugaho.

Nsabimana Jean Damascène alias Motard yasabye urukiko ko yagabanyirizwa ndetse akanasubikirwa ibihano ngo kuko yagorowe bihagije.

Mukandutiye Angelina na we yasabye ko yagirwa umwere akajya mu muryango nyarwanda akazagira uruhare mu guharanira iterambere ry’igihugu cye.

Nsabimana Callixte Sankara na Herman Nsengimana bongeye gutakambira urukiko barusaba ko rutaha agaciro ibyifuzwa n’ubushinjacyaha kubera ko bemeye gukorana n’ubutabera ndetse bagafasha mu gutanga amakuru no ku bandi.

Nsabimana Callixte yibukije inteko iburanisha ko ari rwo rukiko rukuru ko igihano bazahabwa nta handi bazakijuririra bityo ko yazakorana ubushishozi agahabwa ubutabera buboneye.

Uruhande rw’abaregwa rwo rwagaragarije urukiko ko hari bamwe bahawe ibihano batemera ndetse banatanga ingingo zibishimangira.

Izindi ngingo ebyiri zaburanweho muri ubu bujurire harimo ibihano abaregwa bahawe Ubushinjacyaha butemera ndetse n’abaregera indishyi bavuga ko hari abahawe nke hashingiwe gusa ku bushishozi bw’Urukiko Rukuru n’abataragize izo bahabwa.

Mu gusoma umwanzuro w’Urukiko, ubucamanza busanga urukiko rukuru ruratigeze rwibeshya ku mutwe washinzwe na Rusesabagina kuko Urukiko rusanga umutwe wa FLN, abaregwa baremye abandi bakawubamo atari umutwe w’ingabo utemewe kuko utari ugamije igitero cy’intambara nk’uko bivugwa mu ngingo ya 459 ahubwo nk’uko ibikorwa byawo byawugaragaje wari ugamije ibikorwa by’iterabwoba.’’

Umucamanza Kamere yavuze ko urukiko rusanga ibyo Ubushinjacyaha bwajuririye busaba ko abaregwa bahamywa icyaha cyo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, nta shingiro bifite.

Ku bijyanye no kuba Paul Rusesabagina atarakatiwe burundu akaba yaragabanyirijwe ibihano, urukiko rw’ubujurire rusanga nta kosa ryabayemo kuko Paul Rusesabagina ubwe yiyemereye ibyaha akanabisabira imbabazi mu bugenzacyaha.

Yagize ati “Urukiko rw’Ubujurire rusanga kugira ngo ukurikiranyweho icyaha agomba kuba yaremeye ibyo aregwa imbere y’ubugenzacyaha n’ubucamanza kandi agasobanura uko icyaha cyakozwe.’’

Urukiko rw’Ubujurire rusanga nta kosa ryakozwe n’Urukiko Rukuru mu kugabanyiriza Rusesabagina icyaha.

Urukiko rusanga kuba yaremeye ko bashinze FLN ariko agahakana ko uyu mutwe utakoze ibikorwa by’iterabwoba, avuga ko nk’umuyobozi niba hari ibikorwa wakoze abyicuza akanabisabira imbabazi.

Ati “Urukiko rusanga ari ukwiyerurutsa kuko nubwo avuga ko yicuza, ababajwe n’ibyabaye, atemera ko ariwe, ari na FLN babifitemo uruhare. Urukiko rusanga ukwemera kwe kutari gushingirwaho agabanyirizwa ibihano.’’

UBushinjacyaha bujurira kandi bwabwiye urukiko ko kuba Paul Rusesabagina ari ubwambere yari ashinjwe ibyaha nk’ibi bitari gutuma agabanyarizwa ibihano, ubushinjacyaha butanga urugero rwa Deo Mushaidi nawe wabihamijwe bwambeer agahita afungwa burundu.

Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko hari impamvu nyoroshyacyaha zishobora gutuma umucamanza agabanya igihano.

Rusanga mu bushishozi bwe ashobora kugabanya igihano harebwe ku birimo n’imyitwarire y’uregwa mbere yo gufungwa.

Ruti “Kuba ari ubwa mbere Rusesabagina Paul yari akoze icyaha ari impamvu nyoroshyacyaha. Rusanga ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.’’

Ku birebana no kuba ubushijacyaha butishimiye icyemezo cy’umucamanaza cyo kugabanyiriza abahamijwe ibyaha ibihano, umucamanza yagize ati: “Iyo umurongo ufashwe ukifashishwa itegeko ushobora gutanga umurongo mugari. Iyo hari utishimiye umurongo watanzwe hakurikijwe amahame, ugomba kuregerwa mu Rukiko rw’Ikirenga ukavanwamo.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yabonanye n’umuyobozi wa UNICEF ku isi
Next articleAbanyarwanda bahungiye muri Mozambique bagiye guhunguka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here