Home Uncategorized Uburezi bw’abafite ubumuga buracyagoranye mu mashuri

Uburezi bw’abafite ubumuga buracyagoranye mu mashuri

0
Nicodeme Hakizimana, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa OIPPA, avuga ko umubare w'abafite ubumuga batsinda mu ishuri wiyongereye

Politiki y’uburezi budaheza mu  Rwanda, yashyizweho kugira ngo ifashe abana bose n’urubyiruko , barimo n’abafite ubumuga, kubona uburezi bungana, bwuzuye, kandi bufite ireme.

Ni muri urwo rwego leta n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa iyi politiki banagaragaza ahakiri icyuho cyane cyane mu burezi bw’abana bafite ubumuga butandukanye kugirango habonerwe igisubizo.

Abafatanyabikorwa mu burezi mu Rwanda basaba ko hakomeza kongerwa ubushobozi bw’abarimu  cyane cyane ku kwita ku bana bafite ubumuga.

Mary Kobusingye, impuguke mu burezi akaba ari n’umukozi muri Minisiteri y’Uburezi, asanga hakiri umubare muto w’abarimu bahuguriwe ku kwigisha abafite ubumuga.

Ati: “Haracyari umubare udahagije w’abarimu bigisha abana bafite ubumuga, hakenewe amashuri yihariye ategurirwamo abarimu bihariye bita ku bana bafite ubumuga. N’abarimu bake bahari bakeneye kongererwa ubushobozi kugirango abana bigishwe n’abarimu biyumvamo ”

Muri iyi nama yateguwe n’ishami ry’umuryango wabibumbye ishami ryita ku bumenyi n’umuco UNESCO, yabaye  taliki ya 31 Werurwe 2022 hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza leta n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi hagaragajwe ko ibigo by’amashuri 10 y’ikitegererezo (School of excellence) gusa ariyo amaze gushyirwamo ibisabwa byose kugirango abana bafite ubumuga bige bisanzuye kimwe nabadafite ubumuga.

Kobusingye akomeza agira ati: “abarimu ntibafite ubumenyi buhagije bwo kumenya ibibazo by’ubumuga bumwe na bumwe, bityo hakenewe amahugurwa menshi kugira ngo afashe gukemura icyo kibazo. Tugomba kubanza kumenya icyo umwana ashoboye gukora kandi tumenye uko twafasha uwo mwana mu buryo bukwiye mu kumwigisha”.

Muri iyi nama kanddi hagaragajwe n’imbogamizi y’abarimu badasobanukiwe n’ubumuga nkaho Nicodeme Hakizimana, umuyobozi w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda OIPPA yagize ati:

“ Usanga har abarimu batazi ubumuga bw’uruhu babona umwana abufite bagakekwa ko ariko asa, aha rero biba bigoye ko hari n’icyo yamufasha.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUkraine irasaba Abanya Kenya kuyifasha bakoresheje Momo
Next articleTom Ndahiro yahase ibibazo Gen Muhoozi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here