Home Amakuru Ukraine irasaba Abanya Kenya kuyifasha bakoresheje Momo

Ukraine irasaba Abanya Kenya kuyifasha bakoresheje Momo

0

Ambasade ya Ukraine muri Kenya irashaka inkunga yo gushyigikira intambara yo kurwanya Uburusiya no kurokora ubuzima bw’abaturage.

Ambasade yavuze ko iki gikorwa cyo gusaba abanya Kenya amafaranga abagishyize mu bikorwa kubera ko babisabwe na benshi. “ibyifuzo byinshi” byakiriwe n’Abanyakenya bifuzaga gutanga inkunga.

Iyi ambasade yafunguye konti ebyiri zo gukusanya inkunga, harimo konti ya banki na konti ya mobile money kuri M-Pesa, sisitemu yo kohereza amafaranga kuri mobile.

Imibare iheruka gutangazwa n’umuryango w’abibumbye UN yerekana ko abantu barenga miliyoni enye bavuye muri Ukraine kuva Uburusiya bwatera ku ya 24 Gashyantare.

Kenya yari mu bihugu 141 byatoye ishyigikira icyemezo cya Loni cyamagana igitero cy’Uburusiya muri Ukraine kandi gisaba ko ingabo z’Uburusiya zahita ziva muri Ukraine.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGitwe: Urayeneza Gerald yabaye umwere ku byaha bya Jenoside
Next articleUburezi bw’abafite ubumuga buracyagoranye mu mashuri

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here