Home Ubutabera Gitwe: Urayeneza Gerald yabaye umwere ku byaha bya Jenoside

Gitwe: Urayeneza Gerald yabaye umwere ku byaha bya Jenoside

0

Urayeneza Gerard wayoboraga Kaminuza ya Gitwe yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside. Mbere Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamuhamije ibyaha rumuhanisha gufungwa burundu.

Kuri uyu wa kane urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka rwasomye imyanzuro ku bujurire bwabo rusanga we na bagenzi be ari abere ku byaha bari bakurikiranyweho, umwe witwa Munyampundu Léon alias Kinihira we, yakuriweho igihano cyo gufungwa burundu ahanishwa gufungwa imyaka 25 kubera icyaha cya Jenoside yahamijwe.

Urukiko rwavuze ko muri uru rubanza nta ndishyi zigomba gutangwa.

Muri Werurwe, 2021 Urayeneza Gerard yari yakatiwe burundu, gusa ahita ajurira. Ab’I Gitwe bavuga ko urubanza rwe rwari rushingiye ku matiku na munyangire, aho bamwe bashakaga gutwara imitungo yavunikiye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleM23 Irashinjwa guhanura indege ya UN
Next articleUkraine irasaba Abanya Kenya kuyifasha bakoresheje Momo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here