Home Uncategorized Mu Gisimenti hagiye gutangwa udukingirizo tw’ubuntu

Mu Gisimenti hagiye gutangwa udukingirizo tw’ubuntu

0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gtanu ikigo cy’igihugu giahinzwe guteza imbere ubuzima RBC, kigiye guha abantu bajya gususurukira mu mu gisimenti udukingirizo tw’ubuntu.

Iki kigo kivuga ko kuri uyu mugoroba aribwo gitangira gukwikrakwiza udukingirizo muri aka gace .

Mu butumwa iki kigo cyatangaje kivuga ko iki gikorwa cyo gutanga udukingirizo kitari burangire uyu munsi kuko kizakomeza mu mpera za buri cyumweru.

Abaturage b’umujyi wa Kigali bamaze igihe basabanira mu mihanda yo ku Gisimanti mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali ntibishimiye utubari turi muri iyi mihanda yafunzwe igahindurwa utubari bavuga ko habera ubusambanyi bw’urubyiruko.

Abandi bamaganye abamagana utubari turi muri aka gace bavuga ko kwirinda kw’abahari biri mu bushake bwabo kuko baba bafite imyaka y’ubukure.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyamakuru Byansi amaze gutsindwa mu rukiko rw’ikirenga
Next articleNkombo: Kubura ibiribwa kw’abafite virusi itera SIDA ntibibagamburuza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here