Home Politike Perezida Kagame yabonanye n’umuyobozi wa UNICEF ku isi

Perezida Kagame yabonanye n’umuyobozi wa UNICEF ku isi

0

Catherine Russell, umuyobozi wishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa gatandatu yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye.

Aba bombi baganiriye ku mishinga isanzweho n’iteganyijwe igamije gutuma abana b’Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze.

Unicef ifite uruhare runini mu burezi bw’u Rwanda kuko itera inkunga imishinga itandukanye irimo gufasha mu iterambere ry’uburezi budaheza mu Rwanda.

Mrs Catherine Russell, abonanye na Pereida Kagame nyuma yo kubanana na Madame Jeannette Kagame kuri uyu wagatanu. Russell kandi yanasuye imishinga itandukanye iterwa inkunga na Unicef mu Rwanda irimo ikigo mboneza mikurire kiri mu Karere ka Rwamagana. yanasuye kandi irindi shuri riri mu Karere ka Kayonza.

Catherine Russell, yabaye umuyobzoi mukuru wa Unicef kuva taliki yambere Gashyantare 2022, uyu mwaka, mbere yaho gato yari umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, aka kazi yagakoze iminsi 10 gusa kuko yahise akavaho agirwa umuyobozi wa Unicef. kuva mu mwak wi 2013 kugeza 2017 yari intumwa ya leta zunze ubumwe za Amerika ku bibazo by’abagore ku isi (United States Ambassador-at-Large for Global Women’s Issues), uyu wanya yawuvuyeho agiye kuyobora ibiro by’umugore wa Joe Biden wari visi perezida wa Amerika icyo gihe ( Chief of Staff to the Second Lady of the United States)

Hashize imyaka irenga 30 UNICEF iharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa mu Rwanda. yita cyane cyane ku bana bafite ibibazo kurusha abandi n’abatitabwaho kugira ngo bose bahabwe amahirwe yo kubaho ubuzima buzira umuze, bisanzure mu bwana bwabo kandi barindwe icyabagirira nabi cyose.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTom Ndahiro yahase ibibazo Gen Muhoozi
Next articleRusesabagina azakomeza gufungwa imyaka 25, Sankara yagabanyirijwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here