Urugaga rw’abavoka rwishimira ko mu mwaka ushize w’ubutabera 2021-2022 rwahaye ubufasha abanyarwanda barenga ibihumbi bine rubunganira mu nkiko ku buntu igikorwa kibarurirwa agaciro k’arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda .
Ibi byemejewe na perezida w’urugaga rw’Abavoka Moise Nkundabarashi, unasaba Leta kongera ingengo y’imari igenera uru rwego kugirango umubare w’abatishoboye bunganirwa mu nkiko ku buntu ukomeze kwiyongera.
“Ingengo y’imari igenerwa urugaga yongerwe kuko ihari ntishobora gufasha urugaga kugera kuri benshi bakeneye ubu bufasha” Nkundabarashi Moise
Usibye abanyarwanda 4614 batishoboye urugaga rw’abavoka rwahaye ubufasha bwo kubunganira mu nkiko ku buntu igikorwa gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2.307.000.
Uru rugaga rw’abavoka kandi runatera inkunga buri mwaka ishyirahwe ry’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi (Avega agahozo) mu kuyifasha mu mibereho myiza y’abanyamuryango bayo.
Imyaka 25 urugaga rw’abavoka rumaze rushinzwe mu Rwanda kuva muri Werurwe 1997, rubarizwamo abavoka 1500 bavuye ku bavoka 37 barutangije.
Uru rugaga rwishimira ko rufasha abanyamuryango barwo mu bijyanye no kongera ubunyamwuga,guteza imbere imyitwari yabo, n’imibeeho myiza yabo nkaho kuri ubu uru rugaga rufite ubwishingizi bwo kwivuza ku banyamuryango barwo bose n’imiryango yabo.