Home Ubutabera Abanyarwanda barenga 4000 bunganiwe mu nkiko ku buntu

Abanyarwanda barenga 4000 bunganiwe mu nkiko ku buntu

0

Urugaga rw’abavoka rwishimira ko mu mwaka ushize w’ubutabera 2021-2022 rwahaye ubufasha abanyarwanda barenga ibihumbi bine rubunganira mu nkiko ku buntu igikorwa kibarurirwa agaciro k’arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda .

Ibi byemejewe na perezida w’urugaga rw’Abavoka Moise Nkundabarashi, unasaba Leta kongera ingengo y’imari igenera uru rwego kugirango umubare w’abatishoboye bunganirwa mu nkiko ku buntu ukomeze kwiyongera.

“Ingengo y’imari igenerwa urugaga yongerwe kuko ihari ntishobora gufasha urugaga kugera kuri benshi bakeneye ubu bufasha” Nkundabarashi Moise

Usibye abanyarwanda 4614 batishoboye urugaga rw’abavoka rwahaye ubufasha bwo kubunganira mu nkiko ku buntu igikorwa gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2.307.000.

Uru rugaga rw’abavoka kandi runatera inkunga buri mwaka ishyirahwe ry’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi (Avega agahozo) mu kuyifasha mu mibereho myiza y’abanyamuryango bayo.

Imyaka 25 urugaga rw’abavoka rumaze rushinzwe mu Rwanda  kuva muri Werurwe 1997, rubarizwamo abavoka 1500 bavuye ku bavoka 37 barutangije.

Uru rugaga rwishimira ko rufasha abanyamuryango barwo mu bijyanye no kongera ubunyamwuga,guteza imbere imyitwari yabo, n’imibeeho myiza yabo nkaho kuri ubu uru rugaga rufite ubwishingizi bwo kwivuza ku banyamuryango barwo bose n’imiryango yabo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta yigaranzuye kiriziya gatolika mu kugira amashuri menshi, abayisilamu nibo bafite make
Next articleHabumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yemeye kwishyura mu byiciro areka imanza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here