Home Uncategorized Abaperezida b’Afurika bagiye gushyingura Elizabeth II bagiye muri Bisi

Abaperezida b’Afurika bagiye gushyingura Elizabeth II bagiye muri Bisi

0

Kuri uyu wambere nibwo hategerejwe umuhango wo gutabariza umwamikazi Elizabeh II w’Ubwmi bw’Ubwongereza, abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse muri Afurika nti bafashwe kimwe n’abaperezida bakomeye nka Biden muri uyu muhango.

Abapeerzida abatandukanye baturutse muri Afurika n’abandi bahagarariye ibihugu byabo bahurijwe mu modoka rusange (bus) kuko nta n’umwe wari wemerewe kugenda mu modoka ye. ibi babitangarijwe mbere mu butumire bahawe banababwira ko batazajya mu Bwongereza mu ndege zabo z’icyubahiro ahubwo ko bagomba kugenda mu ndege rusange.

Kuri uyu wambere ubwo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagombaga kujya gusezera ku mugoror w’umwami babwiwe ko bagomba guhagurukira ahantu hamwe ku isaha imwe ku bitaro byitwa Real Hospital biri muri Chelsea, aha niho basanze imodoka rusange bagendera hamwe.

Perezida wa Turikiya , Racep Tayip Eldogan, kimwe n’abandi bategetsi yanze kujya muri uyu muhango kuko bangiwe kuzana imodoka zabo bwite maze Eldogan yoherezayo minisitiri we w’ububanyi n’amahanga. Abanyacyubahiro bemerewe kuzana imodoka zabo ntibarenze 10 mu banyacyubahiro 500 bitabiriye uyu muhango.

Mu modoka rusange igaragaramo abaperezida Samia Suluhu wa Tanzania, William Ruto n’abandi. Mu kujya gusezera ku mugogo w’umwami bageze aho uri aba bakuru b’ibibihugu nabwo byabaabaga gutegereza umwanya munini ku murongo bariho.

Ibi byababaje bamwe mu banyafurika bavuga ko abakuru b’ibibihugu byabo batahawe agaciro bakwiye.

N’ubwo iyi nkuru yavuze cyane ku ba perezida b’Afurika sibo bonyine bagiye muri Busi kuko n’abandi baturutse ku yindi migabane nabo bagiye muri bisi barimo na Perezida Macron.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasenateri bashimye Leta uko yakemuye ikibazo cya Bannyahe
Next articleUmwamikazi Elizabeth II yatabarijwe, imyaka irenga 250 bitabaho
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here