Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu hari ibiranga abayobozi bariho n’ibisabwa kugirango ushaka kuba umuyobozi abe we, mu bituma udashobora kuba umuyobozi mu Rwanda harimo no kuba uri umusambanyi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ngenga n° 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za leta.
Ingingo ya kane y’iri tegeko ikubiyemo ibintu 11 bikurikizwa mu gushyira abantu mu myanya y’ubuyobozi. Agaka ka cyenda k’iyi ngingo kavuga ko umuntu ushaka kuba umuyobozi agomba kuba atarigeze ahamwa n’icyaha cy’ubusambanyi.
Ibiteganywa n’ingingo ya kame y’iri tegeko: “Mbere yo gushyira umuntu mu mwanya w’ubuyobozi, urwego rumushyiraho rugomba kwita kuri ibi bikurikira: 1° gukunda Igihugu; 2° kudatesha agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda;3° kuba afite icyerekezo cyubaka kandi giteza imbere Igihugu; 4° kuba inyangamugayo; 5° kuba indakemwa mu mico, mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi; 6° kuba muri rusange akunda gukora kandi ashoboye akazi agiye gushingwa ; 7° kuba umuntu atarahamwe n’icyaha cy’ubusambanyi; 8° kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki cyangwa yaba yarabyigeze akaba yarahanaguweho ubusembwa; 9° kuba atarigeze ahanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6), nta subikagihano; 10° kuba atarigeze ahabwa igihano cy’igifungo kubera icyaha cya Jenoside; 11° kuba atari mu bireze bakemera icyaha cya Jenoside.”
Ni ryari bavuga ko habayeho icyaha cy’ubusambanyi? Ese iyo cyabayeho gikurikiranwa gute mu mategeko?
Ingingo ya 136 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu mwaka wa 2018 ivuga ko:
“Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).
Aha byumvikane ko umuntu utarashinga urugo cyangwa se wanarushinze yaba yarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko n’uwo babana cyangwa batarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko iyo akoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu washyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko n’undi, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi.
Urugero, uramutse uri umusore ugakora imibonano mpuzabitsina n’umugore washyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko mwembi muba mukoze icyaha cy’ubusambanyi. Ni nako bimeze uramutse uri umukobwa ugakora imibonano mpuzabitsina n’umugabo wubatse ufite umugore w’isezerano nabwo uba ukoze icyaha.
Amategeko avuga ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.
Nk’uko bigenda mu mategeko ikirego gitangwa n’ugifitemo inyungu. Aha rero uwo itegeko ryemerera gutanga iki kirego ni uwahemukiwe mu bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Muri icyo gihe iyo icyaha kiri gukurikiranwa, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we.
Urugero, uramutse uri umusore utarashinga urugo ugakora imibonano mpuzabitsina n’umugore washyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko nawe uba ukoze icyaha nk’uko twabibonye hejuru kuko itegeko rivuga ko: “Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi.
Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza iyo yisubiyeho akareka ikirego cye, aho urubanza rwaba rugeze hose. urugero ashobora wenda kuvuga ko afite abana bato byamugora kubakurikirana mu gihe uwo bashyingiranwe yaba akurikiranwe n’amategeko, cyangwa akaba yavuga ko biri kwangiza isura y’umuryango we akaba yakwisubiraho ikirego akagihagarika.
Aha ni ukuvuga ko iyo ikirego gihagaritswe abari bakurikiranyweho iki cyaha bombi barekurwa.