Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangaje ko abasirikare bacyo babiri bari barashimuswe n’Ingabo za RDC zifatanyije n’Umutwe wa FDLR, bagaruwe mu gihugu nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Angola nk’igihugu cyari umuhuza.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu rigira riti “Nyuma y’ishimutwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na RDC ku wa 23 Gicurasi 2022, n’uruhare rwa dipolomasi binyuze ku bakuru b’ibihugu ba Angola, RDC n’u Rwanda, RDF yishimiye gutangaza ko abo basirikare babiri bagarutse amahoro mu Rwanda.”
Rikomeza rivuga ko RDF yashimye imbaraga zashyizwe mu biganiro byaganishije ku irekurwa ry’aba basirikare.
Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad. Bafashwe na FDLR bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi.
FARDC yabashinje ko bari barenze imbibi bambutse bagiye gufasha M23 mu rugamba ihanganyemo n’icyo gisirikare aho ngo bari mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibyo atari ukuri, ko bafatiwe ku mupaka bacunze umutekano.
Ubwo bashimutwaga, bafunzwe n’Umutwe wa FDLR nyuma bimaze gusakara, bafatwa n’Igisirikare cya RDC kijya kubafungira i Goma baza kuhavanwa bajya gufungirwa i Kinshasa.
RDC yari yavuze ko itazabashyikiriza u Rwanda ubwayo ahubwo izabajyana muri Angola nk’umuhuza muri iki kibazo, akaba ari yo izabashyikiriza u Rwanda.