Home Amakuru U Rwanda ruti “Congo iraturasa” na Congo iti “u Rwanda ruri kuturasa”

U Rwanda ruti “Congo iraturasa” na Congo iti “u Rwanda ruri kuturasa”

0

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 Kamena, igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo kivuga ko kubutaka bw’u Rwanda haraswe ibisasu n’igisirikare cya Congo ariko ko ntamuntu byahitanye ndetse ko nta n’icyo byangije gikomeye. Nyuma y’iri tangazo rya RDF n’igisirikare cya Congo cyahise gisohora itangazo kivuga ko cyarashweho n’igisirikare cy’u Rwanda ibisasu bihitana ubuzima bw’abantu.

Mu itangazo rya RDF, rivuga ko ibyo igisirikare cya Congo bisa n’ibyo cyakoze mu bihe bishize byo kurasa n’ubundi ku butaka bw’u Rwanda no gushimuta abasirikare barwo bari kuburinzi mu ntara y’Uburengerazuba.

Mu itangazo ry’ingabo za Congo FARDC, ho hagaragaramo ko igisirikare cy’u Rwanda cyarashe ku butaka bwa Congo ibisasu byahitanye abana bibiri birimo uw’imyaka 6 n’imyaka 7 n’undi umwe utaramenyekana wakomeretse akaba ari kwitabwaho mu bitaro.

Usibye aya matangazo nta kindi gisbonuro kiratangwa n’impande zombi kuri iri rasana n’ubwo u Rwanda rwo ruraswa bwambere rwasabye ingabo z’ihuriweho n’ibhugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari gukora ipererza. Aha kandi n’abasirikare b’u Rwanda bari bafungiwe muri Congo barekuwe, ni abasirikare u Rwanda rwavugaga ko bashimuswe n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’umutwe wa FDLR.

U Rwanda na Congo kuri ubu ntibibanye neza nyuma yaho Congo ishinje u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cya Congo. N’ubwo u Rwanda ruvuga ko ibivugwa na Cngo ntacyo bishingiyeho perezida wa Congo Felix Tshisekedi aherutse kuvugira kuri televiziyo y’Igihugu ko badashidikanye ubufasha bw’u Rwanda ku mutwe wa M23.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasirikare b’u Rwanda bari bafungiwe muri Congo barekuwe
Next articleImpunzi ni nyinshi, FARDC na M23 bose barigamba gufata umupaka wa Bunagana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here