Home Opinion Abaturage bavuze ibyakwindwaho mu kuvugurira politiki y’uburezi

Abaturage bavuze ibyakwindwaho mu kuvugurira politiki y’uburezi

0

Bamwe mu bakora mu rwego rw’uburezi, barasaba ko ntawakwirengagizwa mu gihe hakusanywa ibitekerezo bizashingirwaho mu itegurwa rya Politike nshya y’uburezi.

Mu minsi ishize ni bwo Ministeri y’uburezi yatangaje ko yatangiye gukusanya ibitekerezo bizibandwaho, mu kuvugurura Politike y’uburezi isimbura iyariho kuva mu 2003.
Iri vugurura rije mu gihe hari ibyo ababyeyi bagaragaza, bibangamiye imyigire muri iyi minsi, bityo bakumva byakwitabwaho.

Uwitwa Karega Samuel utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati “ Ese niba umwana arimo kwiga icyongereza ataramenya n’ikinyarwanda, icyo cyongereza azagikoresha hehe? yagombye kubanza kumenya ikinyarwanda yamara kukimenya akajya kwiga ibindi.”

Kuri ubu ivugurura ry’iyi Politike rirakomeje, impuguke mu by’uburezi zigaragaza ko iri vugurura rikozwe mu gihe gikwiriye, ariko bagasaba ko ryakoranwa ubushishozi ntawirengagijwe mu bari muri uru rwego.

Dr Gaparayi Gaspard agira ati “Ivugurura rigomba gushingira ku bantu babyize n’abafatanyabikorwa bari muri uru rwego, ariko mbere ya byose bagomba no kubanza gusesengura icyo Politike yo muri 2003 yagezeho bakabiheraho.”

Sylvestre Vuguziga umuyobozi mukuru wa syndicat y’abarezi mu Rwanda, we asanga hari n’ibindi bireba imyigishirize by’umwihariko byahinduka, birimo n’imyaka abana biga mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, aho abona yava kuri 6 ikaba ine, gusa no ku mibereho ya mwarimu ngo haracyari ibyakorwa.

Ati “Ku bijyanye n’imibereho ya mwarimu, si ukongererwa umushahara gusa hari ibindi wakora nko kumufasha kubona icumbi n’ibindi, ikindi twebwe turasaba ko twajya tugishwa inama mu gutegura integanyanyigisho kuko ubushobozi bwose turabufite ni twe tumenya ibikorwa uburyo byakorwa n’ibindi turasaba ko bazajya batubaza rwose.”

Politiki y’Uburezi ni inyandiko igaragaza imirongo migari izakurikizwa kugira ngo intego z’uburezi mu Rwanda zigerweho mu byiciro byose.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko kuvugurura iyi Politike, bigamije cyane gushingira uburezi ku ndangagaciro z’igihugu ndetse no kubuhuza n’ icyerekezo cy’igihugu.

Umuyobozi mukuru ushinzwe politike y’uburezi muri Minisiteri y’uburezi, Rose Baguma yagize ati “Iyi Politike igiye gushimangira indangagaciro nyarwanda mu burezi, ikindi turi gutindaho ni ugutegura abarimu kuko ntawutanga icyo adafite ibi n’ibindi turi kubikorana n’inzego zitandukanye, kandi n’ubu turacyakira ibitekerezo.”
Kwihesha agaciro, kwigira n’umurimo unoze, no gushimangira ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu burezi, ni bimwe mu nkingi Ministeri y’uburezi ivuga ko izubakiraho iyi politike nshya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAnne Kansime yambitswe impeta abivuga mu buryo busekeje
Next articleCovid-19 yahagaritse byose usibye ubuhunzi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here