Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, Perezida Kagame yasubije abavuga ko u Rwanda rwitwaza umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bibazo bya Congo, avuga ko abavuga batyo aribo afite umutwaro wo kwerekana ukuri kw’ibyo bavuga kuko we avuga ko FDLR ihari kandi ikaba ihari.
Perezida Kagame ati : “ Abo bavuga ko FDLR, ari urwitwazo nibo bafite umutwaro wo kubyerekana, kuko njye navuze ko ihari kandi irahari, natanze ingero zaho bagabye ibitero mu Kinigi, ntabwo ari njye uyirema isanzweho.”
Perezida Kagame akomeza agira ati : “Hari amazina azwi y’abayobozi ba FDLR barimo n’abakoze Jenoside, amazina yabo arazwi no mu muryango w’abibumbye.”
Aha niho Perezida Kagame, ahera avuga ko abahakana ukubaho kwa FDLR, aribo bagomba kwerekana ukuri kw’ibyo bavuga.
Ati: “ Abo nibo bagomba kwerekana ko ibyo bavuga ari byo ntabwo ari njye wakwiha izo nshingano zo guha ishingira ibyo bavuga”
U Rwanda rushinja leta ya Congo gufasha uyu mutwe wa FDLR no gukorana nawo, Congo ivuga ko FDLR itabaho ari urwitwazo rw’u Rwanda.
Perezida Kagame yibaza impamvu hari abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa FDLR, ariko bagera ku bufasha FDLR ihabwa bakaruca bakarumira.
Perezida Kagame ati : “guceceka ku bantu bafasha FDLR, abayiha intwaro ikangiza ibintu ikanica n’abantu.”
FDLR, usibye kuba bamwe mu bayigize bashinjwa kugira uruhare muri Jeoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kuri ubu nabwo barashinjwa gukomeza gukwirakwiza ingenga bitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu mpfu z’abatutsi n’abavuga ururimi rw’ikinyarwnada mu Burasirazuba bwa Congo.