Home Amakuru Bola Tinubu niwe Perezida mushya wa Nigeria

Bola Tinubu niwe Perezida mushya wa Nigeria

0

Amajwi amaze kubarurwa mu matora arimo kuba mu gihugu cya Nigeria, agaragaza ko Bola Tinubu ariwe watsindiye kuba Umukuru w’igihugu.

Bola Tinubu yabonye amajwi angana na 36%, naho Atiku Abubakar bari bahanganye abona amajwi 29%, Peter Obi yabonye 25%.

Bola Tinubu watangajwe nk’uwatsinze amatora afite imyaka 70 y’amavuko, akaba ari umunyapolitiki muri iki gihugu. Mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu mwanya, yakunze kugaragaza ububasha n’ubushobozi yifitemo mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere igihugu cye, abishingiye ku bikorwa byo gusana umujyi wa Lagos ubwo yari umuyobozi wawo.

Mu majwi y’agateganyo amaze gutangazwa, Bola Ahmed Tinubu w’ishyaka riri ku butegetsi All Progressives Congress (APC), ni we wihariye hafi kimwe cya kabiri cy’amajwi amaze kubarurwa.

Aya matora yabaye muri Nigeria yajemo imvururu ziturutse ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Nigeria, yatangiye gusaba ko amatora ya Perezida asubirwamo nyuma y’uko ibyayavuyemo by’agateganyo bigaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi ariryo riza imbere.

Basabye ko hategurwa andi matora kandi Perezida wa Komisiyo iyashinzwe agahindurwa.

Tariki 25 Gashyantare 2023, nibwo abaturage ba Nigeria babyukiye mu matora ya Perezida mushya, usimbura Muhammadu Buhari wasoje manda ze yemererwa n’amageko.

Bola Ahmed Tinubu asanzwe aba mu ishyaka riri ku butegetsi, akaba n’umwe mu bakire b’abanyapolitiki bakomeye muri Nigeria.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Perezida Buhari yasabye abaturage kwirinda imvururu, abibutsa ko Nigeria ari cyo gihugu cyababyaye bose, ko bagomba kubana bunze ubumwe kandi bafatanyije kucyubaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda babaho igihe kiruta abandi baturage bo mu Karere
Next articleAbavuga ko u Rwanda rwitwaza FDLR nibo bagomba kubyerekana  – Perezida Kagame
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here