Home Politike Abanyarwanda babaho igihe kiruta abandi baturage bo mu Karere

Abanyarwanda babaho igihe kiruta abandi baturage bo mu Karere

0

Imibare iheruka gutangazwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare NISR, igaragaza ko Abanyarwada aribo bafite icyizere cy’imyaka myinshi yo kubaho kurusha abandi baturage b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Icyizere cy’ubuzima bw’u Rwanda ubu ni imyaka 69,6, ivuye ku myaka 51.2 mu mwaka wi 2002, imibare yavuye mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire riheruka kuba muri Kamena 2022.

Iyi mibare ishyira u Rwanda imbere y’ibindi Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (Havuyemo ibihugu bikize), nk’uko imibare ya Banki y’Isi ya 2020 ibigaragaza.

Abatuye muri Afurika y’Iburasirazuba bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru y’imyaka 60, aho Abanyatanzaniya baza ku mwanya wa kabiri nyuma y’u Rwanda ku myaka 66, Kenya na Uganda ku myaka 63, u Burundi ku myaka 61, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ku myaka 60.

Abo muri Sudani yepfo bafite icyizere cyo kubaho cy’imyaka 55. Banki y’Isi muri 2020 yatangaje ko icyizere cyo kubaha ku byanyarwanda cyari imyaka 67.

Ubu abatuye u Rwanda ni miliyoni 13.2, bavuye kuri miliyoni 10.5 muri 2012, buri mwaka ubwiyongere bubarirwa kuri 2.3%.

Abagore nibo benshi kurusha abagabo kuko bagize  51.5% mu gihe abagabo ari 48.5%

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInterahamwe zirataga amafaranga ya Kabuga- umutangabuhamya
Next articleBola Tinubu niwe Perezida mushya wa Nigeria
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here