Home Ubutabera Abayobozi ba RURA baherutse kwirukanwa bamaze igihe bafunzwe

Abayobozi ba RURA baherutse kwirukanwa bamaze igihe bafunzwe

0
Muvunyi Deo n'abandi babiri baherutse kwirukanirwa rimwe muri RURA nyuma yo gufungurwa bari gukorwaho iperereza badafunzwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rurimo gukora iperereza ku mikorere mibi yavuzwe mu micungire y’urwego rushinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Thierry Murangira, yemeje ko iperereza muri RURA rikomeje kandi ko rifitanye isano n’abari abayobozi muri uru rwego baherutse kwirukanwa na Minisitiri w’intebe.

Abarimo gukorwaho iperereza baherutse kwirukanwa barimo uwahoze ari Umuyobozi mukuru w’agateganyo, Eng. Deo Muvunyi, wahoze ari Umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Pearl Uwera, n’uwahoze ari Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi Fabian Rwabizi.

Bose birukanwe ku ya 10 Ukwakira, kandi nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’intebe, birukanwe “kubera imyitwarire  n’imiyoborere idakwiye.”

Ikinyamakuru New Times cyemeza ko aba batatu babanje gufungwa ariko nyuma bakarekurwa by’agateganyo n’ubushinjacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.

Inkuru bifitanye isano

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIcyegeranyo: Impamvu Umudepite w’umunyabyaha atari umuntu nk’abandi
Next articlePerezida Tshisekedi asanga ibiganiro by’amahoro byaranze igisigaye ari intambara
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here