Home Politike Umuyobozi wa RURA yirukaniwe imyitwarire mibi akiri uwagateganyo

Umuyobozi wa RURA yirukaniwe imyitwarire mibi akiri uwagateganyo

0

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yirukanye Deo Muvunyi wari umuyobozi w’agateganyo  w’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA kubera imyitwarire  n’imiyoborere idakwiye.

Muvunyi Deo yari agiye kuzuza amezi icyenda ari umuyobozi w’agateganyo w’uru rwego nyuma yo kuzamurw amu ntera akuwe ku mwanya w’ Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’Iterambere ry’Ubwikorezi muri iki kigo muri gashyantare uyu mwaka.

Ni inshingano yatangiye ku wa 18 gashyantare, azihawe n’inama y’abaminisitiri.

Deo Muvunyi ntiyirukanwe wenyine kuko ajyanye n’abo bakoranaga barimo Pearl Uwera wari umuyobozi ushinzwe imali na Fabian Rwabizizi wari ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHakuzimana Rashidi yashinje abashinjacyaha ibyaha mu rukiko
Next articleAbanyarwanda bishimiye kongera kubona Gimmy Gatete
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here