Home Imikino Abanyarwanda bishimiye kongera kubona Gimmy Gatete

Abanyarwanda bishimiye kongera kubona Gimmy Gatete

0

Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka ishize yaraye agarutse ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atahaba, nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’abahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru. 

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bahaye ikaze Gatete kandi bagaragaza ibyishimo byo kongera kumva no kubona ko yagarutse mu gihugu cye. 

Jimmy Gatete atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi amaze imyaka myinshi atagaragara mu gihugu cye aho yamamaye cyane mu myaka igera 15 ishize. 

Eric Maniraho, umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, kuwa kabiri yabwiye yavuze ko yishimye ‘bikomeye’ kumva ko Jimmy Gatete yageze i Kigali. 

Maniraho, utuye i Kigali, ati: “Uyu niwe rutahizamu mu Rwanda twese twemera, kubona ko yageze i Kigali byanyibukije Amavubi (ikipe y’u Rwanda) ava i Kampala Jimmy yatsinze igitego cy’umutwe.  

“Ndumva nishimye bikomeye, nzajya kureba ko namubona amaso ku maso muri iyo nama ajemo.”  

Gatete yaje mu Rwanda mu bikorwa bigendanye n’irushanwa barimo gutegura ry’igikombe cy’isi cy’amakipe y’abahoze bakina umupira w’amaguru, World Veterans Club Championship. 

Muri Gicurasi (5) International Federation of Veteran Football (FIFVE) yasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, y’uko u Rwanda ruzakira iryo rushanwa rizaba ku nshuro ya mbere muri Nyakanga (7) 2024.  

Iryo rushanwa rizamara ibyumweru bibiri rizahuza amakipe y’abakinnyi bahoze ari ibyamamare mu mupira w’amaguru rigamije “kwerekana ko urukundo rwa football rutajya ruhagarara”, nk’uko byavuzwe na Fred Siewe ukuriye FIFVE. 

Uretse Gatete, ibindi byamamare byakanyujijeho muri ruhago bitezwe i Kigali. Abo ni; 

  • Roger Milla (Cameroun)
  • Anthony Baffoe (Ghana)
  • Lilian Thuram (France)
  • Khalilou Fadiga(Senegal)
  • Patrick Mboma (Cameroun)
  • Laura Georges (France/abagore)

Aba baraza mu nama yiswe Legends in Rwanda izatangira kuwa gatatu n’ibikorwa bitandukanye bazakora bigendanye na ririya rushanwa barimo gutegura. 

Jimmy Gatete ni umukinnyi watsinze igitego bivugwa ko aricyo cyaba cyarishimiwe kurusha ibindi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. 

Muri Werurwe (3) 2003 yatsinze igitego kimwe (Rwanda 1 – 0 Ghana) cyahesheje u Rwanda ticket yo kujya mu gikombe cya Africa (2004) ku nshuro ya mbere, ari nayo yonyine kugeza ubu. 

Gatete, uri mu batsindiye Amavubi ibitego byinshi, yakiniye amakipe (clubs) yo mu Rwanda, muri Africa y’Epfo, no muri Ethiopia mbere yo kujya kuba muri Amerika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi wa RURA yirukaniwe imyitwarire mibi akiri uwagateganyo
Next articleTanzania: Abanyamategeko hafi ya bose batsinzwe ikizamini
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here