Home Amakuru Tanzania: Abanyamategeko hafi ya bose batsinzwe ikizamini

Tanzania: Abanyamategeko hafi ya bose batsinzwe ikizamini

0

Ikinyumakuru Mwananchi kivuga ko abanyamategeko bo muri Tanzaniya bagaragaje impungenge nyuma y’amakuru avuga ko abanyamategeko 26 kuri 633 aribo batsinze ibizamini mu ishuri ry’amategeko – bangana na 4.1% batsinze.

Abanyeshuri bagera kuri 342 basabwe gusubiramo ibizamini, mu gihe abandi 265 bo batsinzwe burundu bagomba kongera gusubiramo amasomo yose.

Abahawe impamyabumenyi muri kaminuza zitandukanye zigisha amategeko bagomba kongera ukora ibizamini bagatsinda neza  mu ishuri ry’amategeko kugira ngo bemererwe kuba abanyamuryango b’urugaga rw’Abavoka.

Abayobozi b’ishuri ry’amategeko bavuga ko gutsindwa kw’aba banyamategeko bikomoka ku mikorere itari mmyiza ya za kaminuza baba barizemo amategeko.

Mu myaka yahsize nabwo byagiye bigaragara k o abashaka kuba abavoka batsindwa ikizamini cy’ishuri ry’amategeko ariko iri shuri ritangaza ko umusaruro w’ibizamini by’uyu mwaka wabaye mubi cyane kuruta indi myaka yose ishize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda bishimiye kongera kubona Gimmy Gatete
Next articleUshinja Kabuga yahaswe ibibazo mu rukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here