Home Ubutabera Abibye banki mu Rwanda n’amayeri bakoresheje

Abibye banki mu Rwanda n’amayeri bakoresheje

0

Banki zo mu Rwanda zibwa n’abakozi bazo bakoresheje amayeri atandukanye, bamwe bafaratwa abandi baracyashakishwa n’inzego z’ubutabera, abafashwe baciriwe imanza n’inkiko bamwe bahamwa n’iki cyaha barafungwa banacibwa ihazabu. Aba ni bamwe mu bahamijwe ibi byaha ariko bakaba batarishyura ihazabu yose baciwe.

GAFARAN GA Leopord: Yarigishije amafaranga ya Banki y’ Abaturage, Agashami ka MURUNDA agera kuri 38.200.000 Frw nk,inguzanyo ya baringa itagira dosiye bari baritiriye NIZEYIMANA Pierre, bamaze kuyabikuza bagenda bayashyira ku yandi makonti y’ abaturage. Garafaranga yasabwe kwishyura leta ihazabu ya 76.400.000. imwe mu mitungo ye yatajwe cyamunara ngo iyi hazabu yishyurwe imitungo ye ivamo gua  2.538.630. andi arenga miliyoni 70 akaba akiyishyuzwa.

Undi wibye Banki ntibyamuhira ni Irere Bertin, wari umubitsi wa Banki y’abaturage agashami ka Murunda. Ierer afatanyije na Gafaranga Leopard, na Mukakinani Julienne bari abacungamutungo bibye iyi banki miliyoni zirenga 38 bacibwa ihazabu ya 76.400.000Frs.

KUBWIMANA Banamwana Olivier yashyize amafaranga kuri konti z’abantu batandukanye, bakayabikuza bityo bakayagabana kuko we yakoraga muri SACCO Teganya. Ayarigishijwe yose ni 23.694.380 Frw, urukiko rwamuhamije iki cyaha rumutegeka gutanga ihazabu ingana nayo yarigishije.

MBAGUTA yari umukozi wa GT Bank Kabarondo, yakoze kandi akoresha inyandiko mpimbano anyereza amafaranga ya GT Bank angana na 29.000.000 Frw. Yaciwe ihazabu ingana nayo yibye.

MUGISHA Nyangezi Epaphrodite yari umukozi  wa SACCO MUSHERI arigisa 13.257.308 Frw urukiko rumuca  ihazabu ya 19.257.308Frs.

MUGIRANEZA Innocent na MUGENGA  Emmanuel bari abakozi ba SACCO MBADUKO  MUHAZI, batangaga inguzanyo mu banyamuryango maze uwabaga asabye inguzanyo bakamusaba kuyongera kugirango bayagabane bakanamwizeza ko bazafatanya kuyishyura.  Bombi baciwe ihazabu ingana na 1.650.000 Frs

MUKAKINANJ Julienne, IRERE Bertin na  GAFARAN GA Leopord, barigishije amafaranga ya Banki y’ Abaturage, agashami ka MURUNDA, agera kuri 38.200.000 Frw nk’inguzanyo ya baringa itagira dosiye bari baritiriye NIZEYIMANA Pierre. Baciwe ihazabu ya miliyoni 80

MUREBWAYIRE Vestine, yari umukozi wa ZIGAMA CSS ishami rya MUSANZE, anyereza  8.105.000 Frw arayatwara ayakoresha mu nyungu ze bwite. Yaciwe ihazabu ingana nayo yanyereje.

MUSEMAYIRE Larissa yari umukozi wa RIM “Reseau Interdiocesain de Microfinance” yagiye abikuza mafaranga ku ma konti y’abakiriya akanabasinyira nk’aho ari bo bayabikuje. Yanyereje angana na 9.134.000 Frw. Yaciwe ihazabu ya miliyoni 18.268.

MUSHIMIYIMANA Siphore yahamijjwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kurigisa 23.694.380 Frw ya Sacco Teganya. Ihazabu yaciwe ingana nayo banyereje

MUTARUTWA Yvette  yarigishije umutungo wa MUSHIKIRI SACCO DEVELOPMENT (MSD) urukiko rwamutegetse kwishyura iahazabu ingana na 24.163.600frs

NDATIMANA Marius yarigishije amafaranga ya  Banki y’ Abaturage, Ishami rya RUSATIRA  angana na 65.275 880 Frw urukiko rumutegeka kwishyura Ihazabu irenga miliyoni 130, nta mafaranga na make arishyura.

NIRAGIRE Jean Damascene yari  Umucangamutungo wa RIM MASHYUZA.  Hagati ya 17 na 18/2/2015 yanyereje umutungo wa RIM MASHYUZA ungana na 5.470.433 Frw. Ohazabu hafi miliyoni 11.

NGENDAHA YO Methode, yabikuje amafaranga  ku makonti y’abakiriya batabizi. Bimenyekana amaze kurigisa 11.028,780 Frw, amadolari arenga ibihumbi icumi (16,000$).

HABAGUHIRWA Merard:  yari ushinzwe  inguzanyo muri SACCO Rwabicuma, yuzuzaga amafaranga ya baringa ku mafishi, nyuma akaza kuyabikuza akayatwara yanyereje 8.150.500 Frw.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHuye: Umwarimu wa kaminuza afungiwe ibyaha birimo n’ubushoreke
Next articleUmushoramari Dubai yasabye gusubikirwa urubanza ntibyashimisha abo bareganwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here