Home Ubutabera Huye: Umwarimu wa kaminuza afungiwe ibyaha birimo n’ubushoreke

Huye: Umwarimu wa kaminuza afungiwe ibyaha birimo n’ubushoreke

0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatagaje ko rwafunze umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, akekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya byiyongera ku bushoreke.

RIB ivuga ko uyu mwarimu yafunzwe ku wa 6 Gicurasi 2023.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemeye ko uyu mugabo afunzwe.

Yakomeje ati “Arakekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya ndetse n’ubushoreke.”

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko muri Mutarama uyu mwaka uyu mugabo yigeze na none gufungirwa ibi byaha birimo ko yakubitaga umugore we ndetse no gusesagura umutugo w’urugo.

Dr Murangira yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko gukoresha umutungo ku buryo butumvikanyweho hagati y’abashakanye ndetse n’ubushoreke ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

“Ntabwo RIB izihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nkibi. Ntabwo bikwiye guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranwe, biragayitse rwose. Umuntu wese ukora ibi byaha ntabwo amategeko azamwihanganira kuko usanga ibyaha nk’ibi bigira ingaruka ku bana.”

Uwafashwe ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma, mu gihe hari gutunganywa dosiye ye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibi byaha uko ari bitatu bihanwa n’ietegko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, igihano cyo gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya nicyo gihanishwa igihano gito muri ibi byaha uyu mwarimu akekwaho kuko ugihamijwe agifungirwa kuva ku mezi atatu kugeza ku mezi atandatu. Ibindi byaha bibiri uyu mwarimu akurikiranyweho byo bishobora kumufungisha kuva ku mwaka umwe kugeza kuri ibiri.

Ingingo y’138 igira iti: “Umuntu ubana nk’umugabo n’umugore n’uwo batashyingiranywe umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”

Kimwe n’ubushoreke no guhoza ku nkeke nabyo bihanishwa uwabihamijwe igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri nk’uko bigaragara mu ngingo y’147 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo y’ 147 igira iti: Umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCharles III yambitswe ikamba nk’umwami mushya w’Ubwongereza
Next articleAbibye banki mu Rwanda n’amayeri bakoresheje
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here