Home Amakuru Charles III yambitswe ikamba nk’umwami mushya w’Ubwongereza

Charles III yambitswe ikamba nk’umwami mushya w’Ubwongereza

0

Amakamba yashyizwe ku mutwe w’Umwami Charles III n’uw’Umwamikazi Camilla mu rusengero rwa Westminster Abbey, mu birori by’iyimikwa byaranzwemo umuziki n’imigenzo byitabiriwe n’abantu bagera ku 2,200.

Iri ni iyimikwa rya mbere ribayeho mu myaka 70.

Umwami Charles yasezeranyije kwimakaza amategeko ku ngoma ye.

Mbere yaho, nubwo hagwaga imvura, imbaga y’abantu bari bateraniye ku mpande y’inzira yanyuzemo umutambagiro, benshi baharaye.

Abasirikare babarirwa mu bihumbi bari mu murwa mukuru London aho bitabiriye uyu muhango, ndetse hari ibikorwa bigari byo gucunga umutekano.

Abadashyigikiye ubwami bakoze imyigaragambyo.

Abakuru ba za leta bagera ku 100 bitabiriye uyu muhango, wamaze amasaha hafi abiri.

Urutonde rw’abatumiwe ruriho n’Igikomangoma Harry wa Sussex, wahageze ku wa gatanu mu ndege isanzwe itwara abagenzi ikora ingendo z’ubucuruzi, avuye muri Amerika.

Bubaye ubwa mbere kuva Igikomangoma Harry yatangaza igitabo ku buzima bwe abonywe mu ruhame ari kumwe n’umuvandimwe we, Igikomangoma William wa Wales.

Byibazwa ko Igikomangoma Harry ashobora gufata indege agasubira muri Amerika nyuma y’amasaha uyu muhango urangiye, kwifatanya n’umugore we Meghan, umuhungu wabo Archie araba yizihiza isabukuru y’imyaka ine y’amavuko kuri uyu munsi.

Charles yabaye Umwami w’Ubwongereza n’ibindi bihugu 14 ku isi bizwi nka ‘realms’ muri Nzeri (9) mu 2022, nyuma yuko nyina Elizabeth atanze, yari amaze imyaka 70 ku ngoma.

Hashize amezi hakorwa imyiteguro myinshi y’ibi birori by’iyimikwa – byabereye mu rusengero rwa Westminster Abbey ku nshuro ya 40 kuva mu mwaka wa 1066.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBK Arena yagizwe inzu ya buri wese
Next articleHuye: Umwarimu wa kaminuza afungiwe ibyaha birimo n’ubushoreke
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here