Home Ubukungu BK Arena yagizwe inzu ya buri wese

BK Arena yagizwe inzu ya buri wese

0

Inzu iri mu zambere zubabatse neza zinahenze ku mugabane wa Afurika, BK  Arena, isanzwe iberamo imikino n’imyidigaduro yafunguriye imiryango buri wese ushaka kuyinjiramo akayitembera akifotorezamo agakina n’imikino itandukanye igezweho irimo mu cyo bise   “BK Arena Guide Tours”

Ni ubucuruzi bushya bugamije guteza imbere ubukerarugendo bushinigiye kuri siporo kuko uzajya ashaka kwinjira muri iyi nyubako azajya yishyura ibihumbi icumi mu gihe ari umunyarwanda, amadolari 15 ku munyamahanga utuye mu Rwanda n’amadolari 20 ku munyamahanga. Gusa abana batarengeje imyaka itanu bo ntibishyura.

Umuyobozi wungirije wa BK Arena, Aaron Gaga, yavuze ko iyi gahunda yatekerejwe mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye kuri siporo.

Yagize ati “Iyi serivisi twayitekereje nyuma yo kubona abantu benshi bagirira amatsiko iyi nyubako. Nk’uko mubizi, igihugu cyacu cyahisemo kuba igicumbi cyo kwakira inama n’imikino itandukanye. Ni muri urwo rwego tugira ngo dusigasire amateka y’ibikorwa bitandukanye bihabera.”

Usibye gutemberezwa muri BK  Arena ukerekwa ibyumba bitandukanye biyigize, amateka yayo, ibikorwa byose bimaze kuyiberamo mu buryo bw’amashusho n’amafoto uzajya unakina imikino itandukanye igezweho ikinwa hifashishijwe ikoranabuhanga ( e gaming) n’indi mikino.

Aaron Gaga, avuga ko iki gikorwa kitagamije gusa kubyara amafaranga ahubwo ko ari no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

Umuyobozi wa Ikaze Rwanda Tours, Nkundabagenzi Yves, yavuze ko iyi serivisi izafasha kubungabunga mateka y’igihugu n’aya BK  Arena by’umwihariko.

Ati: “Iki gikorwa rero kizanadufasha kubungabunga mateka y’ibibera mu gihugu nk’ibitaramo bikomeye, imikino ikomeye kuko mu myaka 30 bizaba ari amateka, kuba rero tubifite n’umuntu wese ashobra kuza akabibona ni ibintu byiza mu kubungabunga amateka no kubyereka ababikeneye baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.”

Iyi nzu byitezwe ko izasurwa n’abantu bingeri zitandukanye barimo abshaka kureba inzu ubwayo no kwifotorezamo, abubatsi bashaka kureba uko yubatse mu kwiyongerera ubumenyi n’abashaka gukina imiko igezweho ibarizwamo.

Gusura iyi nzu bizajya biba buri munsi usibye gusa igihe habereyemo ibikorwa binini isanzwe yakira nk’ibitaramo, inama n’imikino.

Muri BK  Arena hagiye gufungurwamo iduka rinini abantu bashobora kujya bahahiramo, resitora, n’akabari kagezweho kerekanirwamo imikino itandukanye ibera ku Isi mu rwego rwo gufasha abazajya bayisura.

BK Arena ni inyubako y’imyidagaduro yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, ikorerwamo ibikorwa bitandukanye nk’inama, ibitaramo ndetse n’imikino nka Basketball, Volleyball, Handball, Tennis ikinirwa mu nzu, imikino njyarugamba n’ibindi.

Usibye iyi mikino iyi nzu yabereyemo ibitaramo by’ibyamamare bitandukanye ku rwego rw’isi, birimo umunyamerika Ne Yo n’abandi, iyi nzu yanakiriye inama zikomeye zitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo n’umwami w’Ubwongereza Charles III. Mu gihe waba usuye iyi nzu werekwa ubuzima bw’aba bantu bose muri iyi nzu biciye mu mafoto n’amashusho ukanatemberezwa aho bakoreye ibikorwa bitandukanye.

Umuyobozi wungirije wa BK Arena, Aaron Gaga, avuga ko kuri Kigali Arena hahora abnatu bahatumbuaka bahifotoreza baburaga uko binjiramo kuko iyo gahunda itari ihari ariko ko ubu ikibazo cyabo gikemutse bazajya bifotorezamo imbere

Umuyobozi wa Ikaze Rwanda Tours, Nkundabagenzi Yves, yavuze ko iyi serivisi izafasha abagana BK Arena kugera aho batageraga kuko abazaga kureba imikino cyangwa ibitaramo binjiraga bakerekwa aho bicara byarangira bagataha

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKambogo wari Meya wa Rubavu yirukanwe na Njyanama
Next articleCharles III yambitswe ikamba nk’umwami mushya w’Ubwongereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here