Home Ubutabera ADEPR : Ibibazo birakomeza kwiyungikanya

ADEPR : Ibibazo birakomeza kwiyungikanya

0

Amakuru avuga ko Mukaruzage Aurea  wari Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri ADEPR yeguye ku mirimo nyuma y’iminsi ibiri y’umwiherero wahuriwemo n’abayobozi bakuru b’iri torero tariki ya 2 n’iya 3 Ugushyingo 2017 mu Karere ka Muhanga.

Bishop Tom Rwagasana na Madame Mukaruzage Auréa (foto Internet)

Uyu Mukaruzage yaba yaregujwe n’ubuyobozi bwa ADEPR buriho ubu, azira kuba yari umwe mu bakoranaga bya hafi n’ubuyobozi bwahozeho burangajwe imbere na Bishop Sibomana Jean hamwe na Bishop Tom Rwagasana.

Ariko kandi abandi bavuga ko ubuyobozi bwa Bishop RWAGASANA nubwo bwakomeje kugaraguzwa agati n’abo bakoranaga mu itorero ngo nyamara ubuyobozi bwamusimbuye buri mu bibazo by’inzitane kuko nta n’umwe wizera undi ndetse bamwe bakemeza ko bigoye kumenya abashyigikiye bishop Tom kuko bashobora kuba ari benshi kandi baratangiye kubona ko bashobora kuba barazize akagambane, bitewe nuko abenshi bashakaga kuyobora ngo birire amafranga.

Rev. Karuranga Ephraim, yahakaniye kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda ko baba bareguje uyu Mukaruzage mu gihe hari amakuru yavugaga ko bamugenzaga cyane kubera kumukeka ko yaba akorana n’abo basimbuye dore ko ngo bemeza ko uyu mubyeyi yasengeraga hamwe na Tom Rwagasana.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko Bish Tom Rwagasana na Biship Sibomana bandikiye ubuyobozi bwabasimbuye babasaba ko bakisubiraho ku cyemezo bafatiwe cyo kwamburwa inshingano mu itorero cyane cyane ko nta cyaha kirabahama kugeza ubu.

Iyi nkuru tuzayibavira imuzi mu gihe tuzashobora kuvugana n’abo ireba

Komezusenge Jacques

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rugiye kugurisha inyandiko mpeshamwenda za miliyari 10Frw
Next articleThe Gambia: Abapfubuzi binjiza kurusha indaya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here