Home Umuco The Gambia: Abapfubuzi binjiza kurusha indaya

The Gambia: Abapfubuzi binjiza kurusha indaya

0

 

Senegambia, Serrekunda na Kairaba, ni tumwe mu duce tugize igihugu cya Gambia kiri mu burengerazuba bwa Afrika mu murwa mukuru Banjul. Ni uduce twiganjemo amahoteli kandi dusurwa n’abakerarugendo benshi, ari nacyo giha akazi inkumi n’abasore bahatuye akazi katoroshye gusobanura mu mico imwe n’imwe ya Afurika.

Imbyino n’imyitozo ngororamubiri ni bimwe mu byo bakora biyereka abazungu bari ku nyanja(foto internet)

Abasore baho bari mu kigero cy’imyaka 18 kugera kuri 35, usanga abenshi bari ku mihanda, ku Nyanja ya Atlantika dore ko izengurutse ako gace ndetse no mu tubari, bategereje abakecuru b’abazungu bagana ako gace bashaka abana b’abasore bakorana imibonano mpuzabitsina. Inkumi n’abangavu nabo hafi ya bose bamaze kubyara inda z’indaro, ubasanga babangikanye na basaza babo nabo bishakira abagabo.

Utubari hafi ya twose ni utw’abazungu nabo basa nk’abamenyereye ko abakiliya babo ari abazungu bagana ako gace kandi benshi muri bo bakuze cyane. Ndetse usanga ba nyiri utubari biyegereza cyane indaya n’abapfubuzi kugira ngo mu gihe umukiliya akeneye umwe muri bo amubonere hafi. Kandi koko nk’uko byemezwa n’umwe mu bateka muri restora aho,  yatubwiye ko abagore bashakisha abasore bababona ku bwinshi, ngo cyakora bamwe muri abo basore baba banakora akazi ko gutwara abantu (Taxi), dore ko nta moto zitwara abantu zigaragara muri uwo mujyi.

Bamwe mu rubyiruko ubasanga ku mihanga bitegeye utubari bategereje ko bwira abazungu baza (foto Intego)

Ndetse yemeza ko abo bakecuru k’abazungu bishyura kurusha abagabo bashakisha indaya kuko akenshi batangira kugura abasore bakuze kandi abenshi baba bafite amafranga. Ngo ndetse abenshi barangirwa na bagenzi babo bamaze kumva uko bimera.

Hafi y’urubyiruko rwaho rwose rugaragara muri ako gace usanga ruvuga icyongereza ndetse n’abatarize usanga bazi urwo rurimi, kuburyo umunyamahanga bitamugora kumenya aho agana. Abaturage bose ntabwo biganjemo abajura nk’uko bigaragara hamwe na hamwe mu mijyi yo muri Afrika, ahubwo iyo bakubonye bashakisha ubundi buryo bagukuraho amafranga batakwibye.

Bamwe  bakakujyana mu maduka kugira ngo bahabwe komisiyo kubyo umaze guhaha cyane cyane mu masoko yo hagati mu murwa mukuru Banjul.

Ni igihugu gisa n’ikiganjemo abageyisilamu ariko imyambarire ya bamwe usanga itabigaragaza neza kuko inkumi n’abangavu bakunda kwiyambika utwenda duto cyane ndetse ntibanapfuke umutwe, ku buryo bahita bagaragaza ishusho y’abakobwa bicuruza.

Ni igihugu gito muri Afrika ariko ubona gitekanye, kuburyo abantu baho ntacyo bikanga ndetse no ku bibuga by’indetse usanga nta mutekano ukajijwe nk’uko bimenyerewe ahandi, cyakora umwe mu bahatuye yatubwiye ko usanga mu bibuga by’indege bibanda cyane kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, kuburyo kugufata ubyinjiza bishobora kukubera ikibazo gikomye.

Nta basinzi benshi usanga mu mihanda nubwo abantu baba bahuzuye ntacyo bakora. Kandi buri muntu aba yirekuye mu kuganiriza abagana ako gace ntacyo yishisha, kuko usanga abaturage baho bamwe na bamwe baba banazi amakuru amwe n’amwe ku bindi bihugu bya Afrika, aho ubabwira ko ukomoka mu Rwanda bakakubwira Jenoside, cyangwa perezida warwo bemera ko yahinduye cyane igihugu neza mu iterambere.

Ababyeyi akenshi usanga ntacyo bibabwiye kubona abana babo batega nk’indaya n’abapfubuzi ku mihanda, ndetse ushobora kwibaza ko babigiramo uruhari mu kubibashishikariza kuko bamaze kubona ko aribyo bibaha amafranga.

Uretse kuba igihugu kigaragara nk’igikennye, binagaragara ko urubyiruko rwaho ari abanebwe kuko ntacyo bakora ngo bihangire imirimo ndetse na Leta usanga itabitaho cyane kandi aribo bazakenera kubaka igihugu mu bihe biri imbere, nk’uko twabibwiwe n’umwe mu banyamahanga bahakorera ubucuruzi tutashaka kugaragaza amazina ye.

Ubwanditsi

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleADEPR : Ibibazo birakomeza kwiyungikanya
Next articleBurya bamwe mu banyarwanda bikundiraga Robert Mugabe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here