Home Umuco Kigali: Tuyizere Claudine ukora akazi k’ubunyonzi ababazwa n’umugabo we umuhoza ku...

Kigali: Tuyizere Claudine ukora akazi k’ubunyonzi ababazwa n’umugabo we umuhoza ku nkeke

0
Tuyizere Claudine yumva ko azahagarika aka kazi ari uko atwite

Tuyizere Claudine ni utwara ibintu n’ibintu yifashishije igare abazwi nk’abanyonzi ni umwe mu b’igitsina gore bake bakora uyu mwuga mu Gihugu n’ubwo avuga ko bitamworohera kubera ko umugabo we abimuziza.

Tuyizere ukorera aka kazi k’ubunyonzi mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa kimisagara ahazwi nka Nyabugogo   avuga ko n’ubwo uyu mwuga umwinjiriza amafranaga amukemurira bimwe mu bibazo by’ubuzima akanafasha urugo kwikura mu bukene umuteranya n’umufasha we.

Avuga ko igare yarikunze kuva akiri muto bigeraho amaze gushaka umugabo akajya akora ikiyede mu bwubatsi ariko aza kubonamo imvune zitoroshye yisanga yongeye kwegura igare ajya mu muhanda gutwara abagenzi bava Nyabugogo bagera Giticyinyoni n’ibindi bice Koperative yabo ikoreramo.

Uyu mutegarugori ukiri muto avuga ko yashimishijwe nuko abasore n’abagabo bakorana ako kazi bakimubona aje kunyonga igare bamwishimiye, bamwongerera intege ariko bigeze ku mugabo we abona bitamushimishije bitewe no kumwitiranya n’uwaba agiye mu ngeso mbi.

Ati “Bagenzi banjye bambonye bahise bumva ko nta gahunda mfite yo kujya mu buraya nk’abandi bakobwa bajya babijyamo; njye nafashe umwanzuro wo kunyonga igare nkabona amafaranga yavuye mu baboko yanjye kuko ibintu by’ubuntu ntabwo mbikunda, bityo nkabona ikintunga n’umugabo wanjye.

Ntabwo umubago wanjye abyakira neza cyane; aba yumva ko kuba waje mu muhanda uba waje kuba ikirara, ibintu by’uburaya n’ibindi ariko muri njye kubera ko mba mvuga ngo naje mu kazi gushaka ibintunga n’urugo rwanjye.”

N’ubwo ari akazi nawe ahamya ko gasaba ingufu ariko yemeza ko icya mbere ari ubushake no gukura amaboko mu mufuka, ashingiye ku mpanuro Umukuru w’Igihug ahora aha Abanyarwanda.

Ati “Benshi bumva ko bidashoboka ariko  mu kazi habamo ibintu bibiri, kuba wumva ikintu ugiye gukora ugifite mu mutwe wawe no kugiha umwanya, igihe cyose witeguye gukora.”

Kimwe mu bifasha uyu mugore kudacika intege z’umubiri kuko gutwara igare bisaba imbaraga ni uko akora amasaha   ya mugitondo agataha saa yine cyangwa saa tanu byashoboka akagaruka mu masaha ya nimugoroba igihe abona ari ngombwa.

Tuyizere Claudine yumva ko azahagarika aka kazi ari uko atwite

Tyizere yumva kandi igihe azaba atwite ari bwo yazarekera gutwara igare agatangira kwita ku mwana we mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima shingiro bw’umwana.

Imyumvire ya bamwe mu basore n’abakobwa bapfobya abakobwa bakora umwuga wo gutwara abant n’ibitu ku igare, bamwe bavuga ko ako kazi nta mukobwa wakisukira gusa abandi bakemeza ko yagakora mu mbaraga yaba afite ariko bidasanzwe kubona umukobwa muri ako kazi biyumvisha ko kahariwe ab’igitsina gabo gusa.

Perezida wa Koperative y’abatwara abagenzi ku magare na Velomoteri uyu mugore abarizwamo, KICOTAVEVEMO, Gatera Jean de Dieu, avuga ko mu batwara amagare na moto nto bafite bagera ku 152 harimo umugore umwe n’umukobwa umwe.

Yagize ati “Nko muri Bugesera abantu bamenyereye ko abagore baho batwara igare ariko nka hano i Kigali iyo bamubonye usanga bashungera bati uriya mugore utwara igare, rekaturebe niba ari bugezeyo umugenzi koko. Ugasanga rero undi mukobwa ubishaka aritinye kubera abantu bamurangarira, ugasanga n’uzi kuritwara agize isoni.”

Gatera ahamya ko abagisuzugura umwuga wo gutwara abagenzi ku igare akenshi usanga ari ba bandi bakitinya cyangwa ari babandi bumva ko hari imirimo yaremewe abagore n’indi yaremewe abagabo.

Nikenshi humvikanye abagabo babuza abagore babo kujya mu mirimo runaka, bo bafata nk’isuzuguritse banga ko abandi babavugaho amagambo ashobora kubakomeretsa nyamara umusaruro uva mu kazi gakozwe neza uko kameze kose utuma nyirawo hari urwego yivanaho akagira urundi yigezaho mu kwiteza imbere.

MUTUNGIREHE Samuel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Touadéra yageze i Kigali
Next articleMozambique yasabwe kugirana ibiganiro n’inyeshyamba
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here