Home Umuco Abakene nibo bavuga ibibazo by’imibanire y’abashakanye mu mugoroba w’ababyeyi

Abakene nibo bavuga ibibazo by’imibanire y’abashakanye mu mugoroba w’ababyeyi

0

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe, basanga abakene ari bo bemera kuvuga ku bibazo by’imibanire y’abashakanye mu mugoroba w’ababyeyi. Abakire, n’ubwo baba bafite amakimbirane, bayakemura ubwabo batifashishije umugoroba w’ababyeyi. Bahamagarana hagati yabo, kuburyo ibibazo byabo by’imibanire bitajya ahagaragara.

Si mu karere ka Kirehe gusa aho umugoroba w’ababyeyi ugaragara nk’igisubizo ku ngo z’abakene gusa zibana mu mu makimbirane . Ibi byagaragajwe na Nyombayire Siméon, umusaza w’imyaka 65 wo mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe. Ni mu nteko zabaturage zahujwe ku isoko ry’umurenge wa Gatore, tariki ya 09/08/2022, aho abaturage baganiraga n’itangazamakuru mu kiganiro « Urubuga rw’abaturage », cyateguwe n’Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro (PAX PRESS).

Nyombayire yerekanye uko yitegereje umugoroba w’ababyeyi mu turere dutandukanye yabayemo, asanga amakimbirane y’abashakanye bo mu miryango ikennye ariyo agaruka cyane mu mugoroba w’ababyeyi. Naho ingo zikize, zihagazeho. Zo ntizivuga ku kibazo cy’imibanire cyangwa amakimbirane arihagati y’abashakanye, ati « Baba bafite uburyo bwabo bwo gukemura ibibazo byabo. Ntawamenya n’ikibera mu ngo zabo kuko baba banga kwiyerekana nk’abahemu, kandi ari abakire b’inyangamugayo. Narabibonye, abakene nibo bahora mu makimbirane, naho abakire bafite abo biyambaza mu gukemura ibibazo byabo ». Uyu musaza akomeza yerekana ko abasangira duke, aribo bitana ibisambo, ati« Ese ko bataburara, cyangwa babure icyo bagaburira abanababo, wamenya aho bahahira ? Nibo bazi ababunga igihe abashakanye bahemukiranye, cyangwa bafitanye amakimbirane. Ntibakwemera kwishyira ku karubanda  baza mu mugoroba w’ababyeyi bati ni mudufashe ».

Mu karere ka Gatsibo, Nyirankwano Annonciate, umupfakazi w’imyaka 48, nawe yerekanye ko abakene baba bafite ipfunwe, kuburyo batabasha kunenga imyifatire  y’urugo runaka rw’abakire, ati « Dore duturanye n’umugabo ukorera i Kigali, ataha icyumweru gishize. Akubita umugore we, ariko ntiwakumva ataka. Tubimenya ariko umugore tumaze iminsi myinshi tutamubona, kuko aba yarikingiranye mu nzu, yanga kwerekana ibikomere n’imvune afite. Mu mugorabo w’ababyeyi, urwo rugo ntirushobora kuvuga amakimbirane rufite.»

Abaturage bo mu murenge wa Gatore , mu karere ka Kirehe, bobasanga ko abakire baba bafite n’ubundi buryo babayeho, bituma banagira ubundi buryo bwo kubona ibintu. Assoumani Kalisa wo mu kagari ka Rwantonde, asanga ingo zihora mu makimbirane ziba mu mukene, akaba ariyo mpamvu ibibazo byabo bigarukwaho mu mugoroba w’ababyeyi, ati «Niba buri munsi aribo bavuza induru, abashakanye ari bo barwana, abaturiye isibo akaba ari bo baza kubakiza, ni gute atari bo baganirwa ho mu mu mugoroba y’ababyeyi ? »

Ikoranabuhanga rifasha abakire kudatanga ibibazo byabo mu ruhame

Nsanzimana François umwarimu uri mu za bukuru asanga ikoranabuhanga ryafashije n’abifite (abakire) kudahita batangaza mu ruhame ibibazo abashakanye bafitanye mu mugoroba w’ababyeyi, ati « Abakire baba bafite telefone, Internet n’amafaranga. Iyo bafite ikibazo cyo gukemura, barinyabya, bakajya muri bene wabo, bakabicocera yo, hanyuma bakagaruka bariyunze. Abakire bafite ibibazo byanze gukemuka, bijya mu nkiko. Niho rubanda imenya ibibazo byabo. Naho muri rusange umukire akemura ibibazo bye gikire. Si ngombwa ko rubanda bamenya ko umugabo n’umugore barwanye »

Nsanzimana asanaga ariko, Abanyarwanda hafi ya bose badapfa kuvuga amabanga yabo y’imibanire y’abashakanye. Ibijya ku karubanda biba byararenze ihaniro.

Abaturage b’Akarere ka Kirehe bitabiriye Urubuga rw’abaturage », ibiganiro bitegurwa n’Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro (PAX PRESS).

Urubunga rwa Ministeri ifite mu nshingano zayo iterambere ry’umuryango, rutangaza ko umugoroba w’ababyeyi ari urubuga ababyeyi b’abagore n’abagabo batuye mu mudugudu umwe bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango kugira ngo barushe ho kwiteza imbere, kunoza imibanire yabo, bakumira kandi banakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi, cyangwa ahandi aho ariho hose.

Ababyeyi bose, abagabo n’abagore batuye mu mijyi no mu cyaro, bakangurirwa kwitabira umugoroba w’ababyeyi. Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kurushaho gushyira imbaraga kuri iyi gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, cyane cyane ishyirwa mu igenamigambi no mu mihigo kugira ngo urushe ho gutanga umusaruro ushimishije mu iterambere ry’umuryango.

Bugirimfura  Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmugandekazi byavugwaga ko yaburiye mu Rwanda ari kuvurirwa i Ndera
Next articleKirehe: Ubuke bw’iminara y’itumanaho budindiza serivisi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here