Home Umuco Inganji Kalinga ya Kagame Alexis kimwe mu bigiye gushyirwa mu Murage w’Isi

Inganji Kalinga ya Kagame Alexis kimwe mu bigiye gushyirwa mu Murage w’Isi

0

Bimwe mu bitabo by’amateka byanditswe mu Kinyarwanda n’ibindi bikorwa bibumbatiye umuco n’amateka bigiye gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi.

Ni ibyavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi 2, yiga ku nyandiko n’ibindi bintu bibumbatiye amateka bikwiye gushyirwa mu mutungo w’isi. Inama yahuje impuguke n’abashakashatsi ku muco n’amateka na komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO.

Bamwe mu banditsi, ibigo bya leta, impuguke n’abashakashatsi ku muco n’amateka by’u Rwanda bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo ku nyandiko n’ibindi bikorwa ndangamuco w’u Rwanda bikwiye gushyirwa mu murage w’Isi.

Nyirabahizi Beatha umukozi mu Nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ushinzwe inkoranyabitabo y’igihugu (National Liblary) avuga ko u Rwanda rufite byinshi byashyirwa mu moorage w’isi, aha aragaruka ku nzira bigomba kunyuramo.

Nyirabahizi Beatha umukozi mu Nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ushinzwe inkoranyabitabo y’igihugu (National Liblary)

Nyirabahizi ati “U Rwanda rufite ubukungu bwinshi, niyo mpamvu turimo kurebera hamwe ibyajyanwa kubikwa mu mutungo w’isi. Uyu munsi ni uwo gushyiraho komite y’igihugu y’Umurage w’Isi, ikaba ariyo mpamvu twakoze amatsinda atandukanye kugira ngo turebere hamwe ibyo twashyira mu murage w’Isi. Ibyo twaha agaciro nk’abanyarwanda kuko tubona ko hari byinshi twakwemeza bikabikwa nk’umutungo w’isi. Habanza kubyemeza kurwego rw’igihugu, ku rwego rw’akarere, hagakurikiraho kwemezwa ku rwego rw’isi. Niwo mukoro dufite ubu.”

Gushyira ibiranga umurage w’u Rwanda mu murage w’Isi bifitiye akamaro kanini u Rwanda n’isi muri rusange nkuko umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO ari nayo yateguye iyi nama, MUTESA Albert yabitangaje.

Mutesa ati “Nka komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO twatumije abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’inyandiko n’ibindi bikorwa bibite amateka n’umurage w’abanyarwanda, duhamagara abakora mu bigo bya leta n’abikorera, abashakashatsi bafite aho bahuriye n’umurage w’igihugu.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko gushyira umurage w’u Rwanda mu murage w’isi bifite akamaro kanini kuko byakwigirwaho n’amahanga kandi ntibyibagirane. Yatanze urugero ku mpapuro zigaragaza uko inkiko gacaca zafashije mu guca imanza nyinshi za genocide mu gihe gito, ibintu bitaboneka ahandi.

Zimwe mu ngero z’ibishobora gushyirwa mu Murage w’Isi ku ikubitiro harimo; Inganji Kalinga igitabo cy’amateka y’abami kuva u Rwanda rugitangira cya Alexis Kagame ndetse n’ingoro y’umwami yo mu Rukari.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDr Ntawukuriryayo agarutse mu isura nshya
Next articlePerezida Macron yahawe raporo y’uruhare rukomeye rw’Ubufaransa mu Rwanda 1990-1994

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here