Home Ubuzima Dr Ntawukuriryayo agarutse mu isura nshya

Dr Ntawukuriryayo agarutse mu isura nshya

0

Nk’umwe mu bashyiragaho ingamba zo kurwanya ubucucike ndetse no gushyiraho uburyo bwo kuboneza urubyaro Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene agarutse mu isura nshya y’ abagiye gushyira mu bikorwa izo politiki zombi, mu rwego rwo kuzaraga abanyarwanda igihugu cyuje  ubukungu n’umutuzo.

Nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 22 Werurwe 2021, uyu mugabo wari umaze igihe atagarukwaho mu itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2014 ubwo yeguraga ku mirimo ye, yongeye kumvikana avuga ko ubu ari gukurikirana  umushinga afatanyijemo na banki y’isi ndetse na Minisiteri y’ubuzima ugamije kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kuboneza urubyaro, kugira ngo ubwiyongere n’ubucucike bigabanuke, dore ko umuvuduko w’ubwiyongere nukomeza uko bimeze ubu,  avuga ko abanyarwanda bazakomeza kubaho mu bukene kandi byibuze mu mwaka wa 2050 abanyarwanda bashobora kuzikuba inshuro ebyiri.


Dr Ntawukuriryayo yavuze ko mu bisubizo by’iki kibazo abona, harimo kuganira n’inzego z’ibanze kugera ku nzego nkuru za Leta kugira ngo kwigisha abaturage byongerwemo imbaraga. Aha ashimangira ko abayobozi bakwiye kubera abaturage urugero, kandi bakabigisha ibyiza byo kuboneza urubyaro no guteganyiriza ababakomokaho hashingiwe ku bushobozi bwa buri rugo.

Avuga kandi ko serivisi zinoze z’ubuzima, bizatuma ababyeyi benshi bisanzura bakagana abajyanama b’ubuzima,  ibigo nderabuzima na za poste de santé, kugira ngo bagirwe inama kandi bahabwe amakuru abafasha.

Muri uyu mushinga kandi ngo hazashishikarizwa abagabo nabo kongera gukoresha udukingirizo, kandi tukaboneka henshi hashoboka kuko akenshi bamwe bagiraga isoni zo kudufata ku karubanda.

Avuga ko ibyo biganiro n’abayobozi ndetse n’abaturage, bizunganirwa na gahunda za Leta, zirimo kuzamura ubukungu, uburezi bufite ireme, kubaka ibikorwa remezo bituma ubuhahirane buzamuka, umusaruro w’ibiribwa utuma abantu bihaza bikanarwanya igwingira n’imirire mibi.

Si ubwa mbere Dr Ntawukuriryayo avugwaho kuba umuvugizi kuri iki kibazo kuko yabigarukaho cyane ubwo yari  minisitiri w’ubuzima mu Rwanda.

Ndetse n’igihe yari perezida wa Sena mu Rwanda, yitabiriye inama ihuza inteko zishinga amategeko hagati y’ibihugu ku nshuro yayo ya 126 yabereye i Kampala muri Uganda, ku wa 31 Werurwe kugera 5 Mata 2012, mu ijambo rye icyo gihe yashimangiye ko u Rwanda rwesheje umuhigo wo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana bavuka, ndetse no kwigisha abaturage ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho Yifashishije abajyanama b’ubuzima kugera ku rwego rw’Umudugudu, kandi hubakwa ibigo nderabuzima byegerejwe abaturage bibafasha mu buryo bwihuse.

Yavuze ko gukemura ibibazo by’ubuzima bw’umubyeyi binahuye cyane no kuzamura uburezi, uburinganire ndetse n’ubukungu bukiyongera

Yagize ati “ Dukeneye gushyiramo imbaraga ku rwego rw’ubuyobozi, kandi tukanasaba ko abaturage babyumva nk’ibyayo”

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Parliaments and People: Bridging the Gap’ cyangwa mu Kinyarwanda tugenekereje yari “Inteko n’abaturage mu kuziba icyuho bafatanyije”

Dr Ntawukuriryayo yabwiye iyo nama ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe n’iyo nama ihuza Inteko z’ibihugu, mu gukemura ibibazo cy’ubuvuzi ku bagore n’abana, u Rwanda rwafashe ingamba zo kugabanya imfu z’abana n’abagore kandi ngo ruzakomeza kubishyira mu bikorwa.

Integonews.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwanda: Urugendo rurerure mu kunga abanyarwanda
Next articleInganji Kalinga ya Kagame Alexis kimwe mu bigiye gushyirwa mu Murage w’Isi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here